Amizero
Amakuru Hanze Politike

Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka: Uwasanishije ishusho ya Macron n’iya Hitler yajyanywe mu nkiko

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yajyanye mu nkiko umugabo uherutse kumugaragaza mu ishusho ya Adolf Hitler mu gihe hari imyigaragambyo yo kwamagana amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ikinyamakuru Euronews cyatangaje ko Michel-Ange Flori utuye mu majyepfo y’u Bufaransa mu ntara ya Var asanzwe afite ibyapa yo kwamamazaho bizwi nka bosebabireba (billboard) bigera kuri 400. Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, kuri uyu wa Gatatu uyu mugabo yanditse ko yahawe ihamagara rimusaba kwitaba kuri sitasiyo ya polisi y’umujyi wa Toulon, aho yarezwe na Perezida wa Repubulika, Emmanuel Macron.

Ishusho yatumye Emmanuel Macron atanga ikirego yamugaragaza nka asa Hitler warangwaga no kugira ubwanwa bwo hejuru (moustache). Kuri iyo shusho kandi hanagaragaraho izina ry’ishyaka rya Macron mu mpine ariryo LREM (La République en marche), aho izo nyuguti zakoreshejwe nk’umusaraba wari ikirango cy’ishyaka ry’Abanazi rya Adolf Hitler (croix gamée). Munsi y’icyo cyapa hagaragara amagambo agira ati: “Obéis, Fais-toi vacciner”, ugenenekereje mu Kinyarwanda ni ubaha wikingize, aho bakomozaga ku itegeko riherutse kujyaho mu Bufaransa risaba abantu bose bakora mu buvuzi gukingirwa, babishaka batabishaka.

Paris Match yo yavuze ko Michel Ange Flori atari ubwa mbere yitabye ubuyobozi kubera kwandagaza abantu abinyujije ku byapa bye byamamaza kuko byamubayeho muri 1999 akanasubira muri 2019. We avuga ko ibyo akora ntacyo bitwaye ahubwo ari ugukoresha neza uburenganzira bwe bwo kuvuga icyo atekereza.

Mu Rwanda bigendekera bite usebeje umukuru w’igihugu cyangwa undi muyobozi?

Ingingo ya 236 y’itegeko No. 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ku byerekeye gutuka cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ivuga ko uwo iki cyaha gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitari munsi y’imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu  (5,000,000 Rwf) y’Amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni zirindwi (7,000,000 Rwf).

Gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashizwe umurimo rusange w’igihugu

Ingingo ya 233 y’itegeko No. 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukoza isoni mu magambo, mu bimenyetso cyangwa ibikangisho, inyandiko cyangwa ibisushanyo, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe akora umurimo yatorewe cyangwa biturutse kuri uwo murimo, umwe mu bagize Guverinoma, abashinzwe umutekano cyangwa undi wese ushinzwe umurimo rusange w’igihugu mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa biturutse kuri wo, aba akoze icyaha.

Uwo urukiko ruhamije iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitageze ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’Amafranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000 Rwf) ariko atarenze miliyoni imwe (1,000,000 Rwf).

Iyi ngingo kandi ivuga ko iyo gukoza isoni byabereye mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa byakorewe umwe mu bayobozi b’ikirenga b’igihugu, ibihano byavuzwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo byikuba kabiri.

Related posts

Rubavu: Bitarenze ukwezi kumwe ikibazo cy’abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda kizaba cyakemutse.

N. FLAVIEN

Ikirunga cya Nyamulagira kiri mu Majyaruguru ya Goma cyatangiye kuruka.

N. FLAVIEN

M23 yatanze impuruza ku bitero bikaze bya FARDC mu bice bituwe n’abaturage

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777