Ingo zirenga miliyoni muri Ukraine zabuze amashanyarazi nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe n’u Burusiya, bikibasira ibikorwaremezo by’ingufu n’inganda. Ibi bikaba byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 13 rishyira ku wa 14 Ukuboza 2025.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Ukraine, Ihor Klymenko, yatangaje ko ibitero byibasiye intara eshanu zirimo Dnipropetrovsk, Kirovohrad, Mykolaiv, Odesa na Chernihiv bikomeretsa abantu batanu.
Yavuze kandi ko ibintu byinshi byangiritse ku buryo bari gukora uko bashoboye kugira ngo bazimye inkongi banasane ibyangiritse abaturage babone amashanyarazi.
Abo muri Ukraine bagaragaza ko nubwo u Burusiya bumenyerewe kugaba ibitero kuri ibi bikorwaremezo, ubu mu bihe by’ubukonje ibitero byashyizwemo ingufu nyinshi.
Ku wa 13 Ukuboza 2025, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko u Burusiya bwabagabyeho ibitero bya drones zirenga 450 na misile zirenga 30.
Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya yatangaje ko mu bitero yagabye yakoresheje intwaro zirimo misile za Kinzhal zigendera ku muvuduko udasanzwe, bigoye gukurikiranwa kuko zishobora guhindura icyerekezo mu kirere zikiri kugenda.
Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nucléaire, (International Atomic Energy Agency: IAEA), rwatangaje ko Uruganda rwa Zaporizhzhia rutunganya izingufu muri Ukraine rwabuze amashanyarazi aturuka hanze mu gihe gito mu ijoro, bitewe n’uko imirwano yangije umuyoboro w’amashanyarazi. Ubu amashanyarazi yamaze gusubizwaho.
Uru ruganda ruherereye ku butaka bwa Ukraine bugenzurwa n’u Burusiya. Ntiruri gutanga amashanyarazi, ariko rurayakenera kugira ngo rukomeze gukonjesha ibyuma byifashishwa mu gushyushya amazi afasha mu gutanga amashanyarazi.
Inzego z’u Burusiya zo zatangaje ko abantu babiri bishwe i Saratov nyuma y’uko drones igabye igitero ku nyubako ituwemo n’abaturage.


