Amizero
Amakuru COVID 19 Hanze Politike Uburezi Ubuzima

Uganda: Amashuri n’indi mirimo byongeye gufungwa kubera Covid-19.

Perezida wa Repubulika ya Uganda Yoweli K. Museveni yafashe icyemezo gikakaye cyo gufunga amashuri, ahagarika n’ibkndi bikorwa bihuriza abantu benshi hamwe. Ibi bibaye mu gihe igihugu gihanganye n’icyiciro cya kabiri cy’ikwirakwira rya Covid-19.

Imodoka zitwara abantu hagati y’Uturere zizahagarara kuva ku wa kane, igihe cyashyizweho kugirango abanyeshuri bose babe bamaze gutaha bari mu rugo.

Aho abantu banywera, aho kwidagadurira, amakoraniro yose byafunzwe. Amashuri n’amakoraniro byo byahagaze kuva kuri uyu wa mbere, iyi ngingo ikazakomeza kubahirizwa kugera mu minsi 42.

Amashuri atari macye yari amaze iminsi atangaza imibare iri hejuru y’abanyeshuri n’abakozi bandura Coronavirus, kimwe mu byatumye hafatwa iki cyemezo cyo gufunga amashuri.

Iki cyemezo cyatangajwe hashize amasaha macye Minisitiri w’ubuzima atangaje ko abantu bashya bagera kuri 1.259 ari bo banduye coronavirus, uyu akaba ari wo mubare munini wa mbere w’abanduye ku munsi umwe utangajwe.

Ukwiyongera kw’abandura Coronavirus kwatangiye kuvugwa mu byumweru bibiri bishize, abayobozi bakaba bari bamaze iminsi batekereza ku guhagarika cyangwa se kugabanya urujya n’uruza kugira ngo birinde ko amavuriro ashobora kuba yakuzura akananirwa kwita ku barwayi.

Ibitaro bikuru by’Igihugu bya Mulago-Mulago Hospital, mu cyumweru gishize byari byatangaje ko abarwayi biyongeye cyane, bivuga ko bikeneye kwongera ibitanda byo kubaryamishaho.

Uganda yafunze amashuri bwa mbere mu kwezi kwa gatatu(Werurwe) mu 2020 ubwo n’ubundi Coronavirus yavuzaga ubuhuha muri iki Gihugu, mu kwezi kwa Cumi 2020 yagiye igabanya gacye gacye bitewe n’uko imibare yari yifashe, gusa amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye ntiyari yagatangiye.

Umukuru w’Igihugu Yoweli Kaguta Museveni mu ijambo yagejeje ku baturage ejo ku cyumweru, yavuze ko kuva ubu abarimu bose bagomba kubanza bakingirwa mbere y’uko basubira mu kazi kabo ko kwigisha.

Mu gihe cy’iminsi igera kuri 40 yashyizweho, nta bantu barenga 20 bemerewe kwitabira ibirori by’ubukwe cyangwa se imihango yo gushyingura.

Uretse mu Mujyi wa Kampala gusa, ahandi imodoka zitwara abantu, kuva ku wa kane ntizizaba zemerewe gukora uretse izitwara ibicuruzwa gusa.

Magingo aya, Uganda ibarura abantu hafi 52.929 bamaze kwandura Coronavirus n’abagera kuri 374 bamaze gupfa.

BBC

Related posts

Nyanza: Ku nshuro ya 29 bibutse Umwamikazi Rosalie Gicanda wazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

N. FLAVIEN

DRC: Abagaba b’ingabo za SADC bahuriye i Goma.

KALISA

Ntiduteze kuganira na M23, abo tuzasanga ari abanyekongo bazasubizwa mu buzima busanzwe “Tshisekedi”.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777