Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

U Rwanda rutsinze Mozambique 1-0 rwongera amahirwe yo kwitabira CAN 2022 izabera muri Caméroun.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Werurwe 2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo (Stade regional) habereye umukino wo mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mwaka utaha wa 2021, uyu mukino ukaba urangiye u Rwanda rutsinze Mozambique 1-0.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi itaherukaga gutsinda muri bene aya marushanwa, yakoze akazi yasabwaga ko kubona intsinzi muri uyu mukino, bikaba byatumye u Rwanda rugira amanota 5 muri iri tsinda, rwicara ku mwanya wa kabiri nyuma ya Cameroun ya mbere izakira iri rushanwa.

Mu itsinda F u Rwanda ruherereyemo, hateganyijwe undi mukino uzahuza iyi Cameroun ya mbere na Cap Verde ku wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021. Cape Verde ifite amanota 4  ariko ikaba itegereje umukino wa Cameroon. Mozambique yakinnye n’u Rwanda nayo ikaba yagumanye amanita yayo 4.

Kugirango rwizere neza kuzitabira CAN 2022, u Rwanda rusabwa gutsinda undi mukino, cyangwa se n’ubwo rutatsinda rukungukira mu mukino uzahuza Cameroun na Cape Verde, aho Cameroun iramutse itsinze ikaba yakomeza kuba iya mbere, u Rwanda rukaba urwa kabiri maze rukandika amateka yo kwitabira igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri kuko bwa mbere mu mateka rwakandagijeyo ibirenge mu 2004.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yabonye igitego rukumbi cyayo ku munota wa 70 w’umukino gitsinzwe na Byiringiro Lague (wiswe Byiringiro by’abanyarwanda) ku mupira yahawe na Kagere Meddie aturutse ku ruhande rw’ibumoso.

Mu gice cya mbere umutoza Mashami Vincent yabanje gukina asa nuwugarira ariko bigaragara ko yari amayeri yo kubanza kwiga ikipe, mu gice cya kabiri akaba yafunguye umukino ndetse atangirana no gusimbuza bamwe mu bakinnyi babanjemo, ibintu byaje no kumuhira akegukana intsinzi.

Ababanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi:

Mu izamu: Mvuyekure Emery

Abakina bugarira: Manzi Thierry, Ange Mutsinzi, Salomon Nirisarike

Abakina mu kibuga hagati: Imanishimwe Emmanuel, Ombolenga Fitina, Yanick Mukunzi, Niyonzima Olivier Seifu ndetse na Haruna Niyonzima

Mu bakinnyi basatira izamu: Sugira Ernest na Kagere Meddie

Ikipe y’Igihugu Amavubi mu myitoza hamwe n’umutoza Mashami Vincent/Photo Internte
Byiringiro Lague niwe watsinze. Aha yari mu myitozo/Photo Internet

Related posts

M23 yigaruriye agace ka Mushaki kari indiri ya FDLR, FARDC, MaiMai n’abacancuro b’abazungu.

N. FLAVIEN

Ibyishimo byinshi ku ifungurwa ry’imipaka yo ku butaka ryakozwe n’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Minisitiri Gatabazi yasabye abajyanama b’Akarere ka Gakenke gukora bagamije inyungu z’umuturage.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777