Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Kenya, William Ruto, baganira ku kurushaho guteza imbere umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi no kuwushyira ku rwego rwo hejuru.
Ibi biganiro byabaye ku Cyumweru, tariki ya 15 Gashyantare 2026, i Addis Ababa muri Ethiopia, ku ruhande rw’Inama ya 39 isanzwe y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU). Dr. Nsengiyumva yari ahagarariye Perezida Paul Kagame muri iyi nama.
Mu butumwa Perezida Ruto yashyize ku rubuga rwa X, yavuze ko bombi bemeranyije gukomeza gushimangira umubano wa dipolomasi no kongera ubufatanye mu nzego zitandukanye, harimo no mu mikoranire mpuzamahanga, hagamijwe inyungu rusange no guteza imbere Afurika.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje kandi ko Dr. Nsengiyumva yanagiranye ibiganiro na Perezida wa Namibia, Netumbo Nandi-Ndaitwah, ku bijyanye n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
U Rwanda na Kenya bisanzwe bifitanye umubano ukomeye umaze igihe, by’umwihariko mu rwego rw’ubucuruzi n’ishoramari. Mu Rwanda hakorera ibigo byinshi by’Abanya-Kenya birimo amabanki nka Equity Bank, KCB Bank, I&M Bank na NCBA Bank.
Mu rwego rw’uburezi n’ubwikorezi bwo mu kirere, hari kaminuza zo muri Kenya zikomeje gukorera mu Rwanda, ndetse n’amasosiyete y’indege arimo Kenya Airways na Jambojet akomeje gutanga serivisi ku isoko ry’u Rwanda.
Ibiganiro by’abayobozi b’ibihugu byombi bishimangira ubushake bwo gukomeza kwagura ubufatanye, bigamije iterambere rirambye n’inyungu ku baturage babyo.


