Indege itwara abagenzi yo muri Tanzania yaguye mu buryo bwihutirwa mu kiyaga cya Victoria hafi y’umujyi wa Bukoba wo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Igihugu.
Umuyobozi waho yabwiye BBC ko iyo ndege yari itwaye abantu 43, abantu 26 muri bo bakaba batabawe bakoherezwa ku bitaro.
Abakora ibikorwa by’ubutabazi hamwe n’abarobyi bo muri ako gace bari aho byabereye bashakisha abarokotse.
Amafoto yerekana iyo ndege yarengewe hafi ya yose n’amazi, impera y’umurizo wayo w’ibara ry’ikigina n’icyatsi kibisi ari yo gusa iri hejuru y’amazi, ikikijwe n’abakora ubutabazi hamwe n’amato y’abarobyi.
Igice kimwe cy’inzira inyuramo indege yo ku kibuga cy’indege cya Bukoba, kiri iruhande rw’inkombe y’ikiyaga cya Victoria, ikiyaga cya mbere kinini mu bugari muri Afurika.
Iyo ndege ya kompanyi Precision Air yari irimo kuva mu mujyi munini wa Tanzania, Dar es Salaam, yerekeza i Bukoba inyuze i Mwanza, amakuru akaba avuga ko yaba yahuye n’umuyaga mwinshi uvanze n’imvura nyinshi.
Precision Air ni yo kompanyi nini y’indege itari iya Leta muri Tanzania.