Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Rutshuru: Lt Gen Ndima uyobora Kivu ya Ruguru yariye iminwa ubwo yari abajijwe kuri M23.

Mu ruzinduko rw’akazi Lt Gen Ndima Constant uyobora Intara ya Kivu ya Ruguru yagiriye muri Teritwari ya Rutshuru, yakiranwe ibibazo uruhuri, aho Sosiyete Sivili yamusabye kongera abasirikare barwanya M23 imaze amezi arenga abiri ifashe Umujyi wa Bunagana n’ibindi bice by’iyi Teritwari.

Abaturage bariye karungu, babwiye Gen Ndima imbonankubone ko barambiwe kubona ukuntu FARDC igenda biguru ntege mu guhangana na M23, ari naho bamusabye ko FARDC ikwiye kwikubita agashyi bagakura uyu mutwe mu birindiro no mu duce wafashe kugirango abahunze babone gutahuka.

Umuyobozi wa Sosiyete Sivili ya Ruthsuru, Samson Rukira, yagize ati: “Abaturage bacu bahunze nta cyizere bagifitiye ingabo z’Igihugu zisigariye ku kurwana nazo zirwanaho, mu gihe M23 yo yiyubaka umunsi ku munsi. Ubu nta cyizere bafite cyo kuzagaruka mu ngo zabo. Turasaba FARDC kongera ibikoresho n’ubumenyi iha abasirikare kugirango yongere ibitero byirukana M23 n’abafatanyabikorwa bayo”.

Rukira avuga ko kuva M23 yagera muri Gurupoma za  Jomba, Bweza, Rugari na Kisigari yangije byinshi birimo n’imitungo y’abaturage.

Mu magambo macye, Guverineri wa Kivu ya Ruguru yabwiye aba baturage asa nk’uwirengaziza ibyo yabazwaga, ahubwo abasaba kwirinda kongera gusubira mu myigaragambyo nk’uko byari byapanzwe kuri uyu wa Mbere  mu mu mijyi itandukanye y’iyi Ntara.

Amezi amaze kurenga abiri M23 igenzura Umujyi wa Bunagana uri ku mupaka uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Igihugu cya Uganda. Ni umupaka ukoreshwa cyane mu bucuruzi n’urujya n’uruza rw’abantu hagati ya Uganda na DR Congo.

Ubwo yabazwaga n’abaturage ku gutsindwa kwa FARDC, yariye iminwa abura icyo abasubiza gifatika.

Related posts

Kanyankore Gilbert Yaoundé wigeze gutoza Amavubi yahawe inkunga yo kwivuza

KALISA

Umurenge Kagame Cup 2024: Hashimwe amakipe yitwaye neza, abaturage bagaragaza ko aho bageze ari heza [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Ibimenyetso byakwereka ko wugarijwe n’indwara ya depression cyangwa kwigunga bikabije.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777