Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana

Rusizi: ADEPR Rusayo mu Bugarama bemezako gukorera Imana bidasaba kuba utunze ibya Mirenge ku Ntenyo.

Abasengera mu itorero ADEPR Bugarama Cité ku mudugudu wa Rusayo, nyuma yo kubonako bakeneye aho gusengera hahesha Imana icyubahiro, bishatsemo ubushobozi biyubakira urusengero rujyanye n’igihe, kandi byose bikorwa bivuye mu bitekerezo byabo no mu bushobozi bwabo budahambaye.

Evangeliste Maneno Samuel uyobora uyu mudugudu yemezako  ku bw’umuhamagaro ndetse no kumvako bagomba gukorera Imana mu gihe gikwiye n’ikidakwiye, bigomwe byinshi bashyira imbaraga mu nyubako y’urusengero, ubu bakaba biyujurije urusengero  ku mbaraga zabo n’ubushobozi bavugako bahawe n’Imana yo mu Ijuru.

Aganira na Amizero.rw, uyu muyobozi (Maneno Samuel) yatangaje ko uru rusengero rwubatswe ku mbaraga z’abakristo bo kuri uyu mudugudu biturutse ku kuzirikana ineza Imana yabagiriye mu kwibuka iminsi ya cyera. Yagize ati: “Abakristo bacu buri munsi uko bwije nuko bukeye tubashishikariza kubaha amategeko y’Imana ndetse no gukora imirimo myiza bazibukirwaho aho nanone hifashishwa ijambo riri mu Abefeso 2: 10 rigira riti ‘kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo’. Ibi rero abakristo bacu babyumvise vuba umusaruro nta wundi murabonako twiyujurije urusengero rwiza nk’uru”.

Umwe mu bakristo basengera kuri uyu mudugudu wa Rusayo witwa Nzabonimpa Jean Marie Vianney, nawe yagize icyo avuga. Yagize ati: “iyo dukora ibi bikorwa tuba tuzirikana neza ko ingororano tuzazigororerwa tugeze mu Ijuru kandi ko dukomeje ibikorwa byo kwagura umurimo w’Imana mu ivugabutumwa”. Yakomeje avugako kandi ashima ubuyobozi bw’umudugudu wa Rusayo ku nzira nziza budahwema kubereka no guhora bubashishikariza gukora bubinyujije mu ijambo riri muri Nehemiya 2: 17 rigira riti: “Mperako ndababwira nti ‘Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike y’i Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi’”.

Uyu mukristo yakomeje asabako inzego z’ubuyobozi zabafasha bagasurwa maze ngo bagatangira gusengera muri uru rusengero biyujurije kuko ngo ibisabwa byose babizirikanye kandi bakabikora nk’abikorera. Ati: “nubwo Covid-19 yadushegeshe, ntiduhwema kwiyubakira inzu y’Imana tukaba dusaba ubuyobozi bw’itorero gufatanya n’ubuyobozi bwa leta kudufasha bakadufungurira urusengero cyaneko ibyo dusabwa twabyujuje turushaho no kwirinda kwandura  Coronavirus turinda n’abandi”.

Hirya no hino mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke (Icyahoze ari Cyangugu) usanga muri iyi minsi hubakwa insengero zigezweho, ahanini bikaba biva ku kuba aka gace karigeze kwibasirwa n’umutingito izidakomeye zose zikagwa hasi. Kuba mu bihe nk’ibi byo kwirinda Coronavirus hari abakomeza kwishakamo ubushobozi bakiyubakira insengero zijyanye n’igihe nk’aba bo ku mudugudu wa ADEPR Rusayo, bikaba byerekana ubushake bwo gusengera ahasa neza habahesha ishema hakanahesha Imana icyubahiro.

Ibikorwa byose bisabwa kugirango urusengero rwemererwe gusengerwamo byamaze kuzura/Photo Social Media.

Related posts

Kayonza: Umugabo yambaye ijipo n’ishati agiye kwiba mu kigo cy’abakobwa.

Muntu Clarisse

Amwe mu mateka y’Umunsi mukuru wa Pasika mu mboni y’Amadini ya Gikirisitu atandukanye.

N. FLAVIEN

Serigio Ramos yageneye ubutumwa Perezida wa Real Madrid abinyujije mu ndirimbo

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777