Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu

RURA iraburira abazamura ibiciro bya Gaz kurya bari menge.

Urwego Ngenzuramikorere, RURA rwavuze ko kwiyongera kw’ibiciro bya gaz ari igihombo ku muguzi wa nyuma, bityo buri wese ugira uruhare mu kuzamura iki giciro azabihanirwa.

Abacuruzi ba gaz, abayiranguza kimwe n’abaturage barasaba ko habaho ibiganiro by’inzego zose z’uruhererekane rw’imicururize ya gaz kugira ngo hatangwe umwanzuro ukwiye ku giciro kuko kugeza ubu ibiherutse gushyirwaho bitaratangira gukurikiza uko byemejwe, ahubwo hakabaho kutavuga rumwe ku bijyanye n’ibiciro bikomeje kuguma uko byahoze.

Kuva tariki 15 Ukuboza 2021 nibwo ibiciro bishya bya gaz byatangiye kubahirizwa, aho abayitumiza bakanayinjiza mu gihugu igiciro kitagombaga kurenga amafaranga 1151, abayiranguza bakagurisha ku mafaranga 1220 naho umuguzi wa nyuma akayigura ku mafaranga 1260 ku kilo.

Ni nyuma y’uko hari hashize igihe humvikana izamuka ry’ibiciro bya gaz hirya no hino mu Gihugu.

Abaranguza gaz basobanura ko kugabanya ibiciro byatumye bacururiza mu bihombo, ari yo mpamvu ngo mbere yo gushyiraho ibiciro hajya hakorwa ubugenzuzi.

Olivier Kaberuka, Umuyobozi wa Kigali Gaz LTD yagize ati: “Abacuruzi ba gaz basobanura ko hamwe na hamwe zatangiye kubura bitewe n’uko abazinjiza mu gihugu bazibitse, mu gihe abasanzwe baranguza nabo barimo kudandaza kuko abenshi baranguye bahenzwe, ibi bituma bahitamo kuzoherereza abaguzi bongeyeho igiciro cy’urugendo kuko nta yindi nyungu baba bari bubone kuko amabwiriza asaba ko ntawe uzamura igiciro”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abatumiza bakaninjiza gaz mu Rwanda, Dr Akumuntu Joseph avuga ko ikibazo kiri ku bacuruzi ba gaz uhereye ku baranguza kuko we asanga gaz ihari ihagije.

Ati: “Uko byagenda kose, kwiyongera kw’ibiciro bya gaz ni igihombo ku muguzi wa nyuma”.

Umuyobozi mukuru wa RURA, Ernest Nsabimana yibutsa buri wese ugira uruhare mu kuzamura igiciro cya gaz ko azabihanirwa.

Nyuma yo gushyiraho ibiciro bishya bya gaz byatangiye gukurikizwa tariki 15 Ukuboza 2021, biteganijwe ko ibi biciro bizavugururwa nyuma y’ukwezi kumwe kugira ngo bijyanishwe n’igihe.
Inkuru ya RBA

Related posts

M23 yatanze impuruza ku biri gukorerwa abatutsi b’i Masisi.

N. FLAVIEN

Amwe mu mateka y’umunyamakuru Ntwali John Williams witabye Imana.

N. FLAVIEN

Gusuzuma igituntu byasubiye inyuma ho imyaka 10 bitewe n’icyorezo cya Covid-19

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777