Amizero
Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Trending News Ubutabera

RIB yataye muri yombi Prophet Joshua n’abandi bane

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu batanu barimo na Prophet Joshua bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu.

RIB yafunze abantu batanu barimo uwitwa Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice, Umutesi Salima Linda na Heradi Sefu Josué wiyita Prophet Joshua.

Aba bose bakurikiranweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu mu gihe Prophet Joshua we akurikiranyweho n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo we.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko iperereza rigaragaza ko aba bagiye bakoresha inoti z’Amafaranga y’u Rwanda mu gutaka ‘gateaux’ z’ibirori bitandukanye ndetse no kunyanyagiza amafaranga hasi maze bakabyamamaza ku mbugankoranyambaga zabo za TikTok, Instagram na Youtube.

Ku rundi ruhande abafashwe bafungiye kuri sitasiyo za RIB ya Remera na Kicukiro mu gihe bakirimo gukorerwa dosiye kugira ngo yoherezwe mu Ubushinjacyaha.

Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice na Umutesi Salima Linda bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu giteganwa n’ingingo ya 221 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Urukiko ruramutse rubahamije iki cyaha rwabahanisha igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.

Heradi Sefu Josué wiyita Prophet Joshua we akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo kudasobanura inkomoko y’umutungo no kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu.

Itegeko rigena ko uhamijwe icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu yikubye inshuro eshatu ariko zitarenze eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawukuye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko RIB yihanangiriza abantu bose bakora ibikorwa ibyo ari byo byose bigayisha ifaranga ry’Igihugu mu bikorwa bitandukanye byaba kurimbisha ibintu binyuranye, kwishimisha, gutanga impano cyangwa berekana ubukungu n’ibindi bikorwa byose bisuzuguza ifaranga ry’Igihugu.

Yabasabye kubireka ndetse bibutswa ko uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko. Ntabwo bikwiriye kwihanganirwa na gato.

Yongeyeho kandi ko RIB kandi isaba abantu kujya batanga amakuru aho babona ibikorwa nk’ibyo.

Gukoresha amafaranga mu buryo budakwiye bigize icyaha cyo gutesha agaciro ifaranga r’igihugu gihanwa n’itegeko

Related posts

Abarimu bashimiye Leta y’u Rwanda idahwema kwita ku mibereho myiza n’iterambere ryabo

NDAYISHIMIYE Libos

ADEPR Cyamabuye: Abaririmbyi ba Chorale Twubakumurimo bemezako yababereye umubyeyi.

N. FLAVIEN

Football: Ferwafa yatangaje ingengabihe y’imikino ya shampiyona

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777