Amizero
Amakuru Politike

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yakiriwe na mugenzi we wa DR Congo i Goma.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yakiriye Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe muri iki gihugu nyuma y’uko Tshisekedi nawe yari yasuye u Rwanda ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021.

Abakuru b’ibihugu byombi bongeye guhurira ku mupaka wa La Corniche(Grande barriere) kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021. Perezida Kagame akigera ku mupaka, yakiriwe na mugenzi we wa Congo, Félix Tshisekedi ku isaha ya Saa Saba n’iminota 15.

Abakuru b’Ibihugu byombi bahise binjira mu modoka bajya kuzenguruka Umujyi wa Goma bareba bimwe mu bice byangijwe n’ikirunga cya Nyiragongo cyarutse ku mugoroba wok u wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021.

Nyuma yo kureba ibyangijwe n’ikirunga mu Mujyi wa Goma, biteganyijwe ko bari bugirane ikiganiro n’abanyamakuru kiza kubera kuri Serena Hotel i Goma nyuma bagirane ibiganiro bigamije gutsura umubano w’Ibihugu byombi ndetse binibanda ku kurebera hamwe uko bavugutira umuti ibibazo byatejwe n’iruka ry’ikirunga mu bihugu byombi nk’uko tubikesha IGIHE. Hitezwe kandi isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zinyuranye hagati y’ibihugu byombi.

I Goma, iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryangije imihanda ireshya na Kilometero 18, inzu 1000 zirasenyuka, imiyoboro y’amazi iracika ku buryo hari baturage bari ahantu byabasaga gukora urugendo rw’ibilometero 20 kugira ngo bagere ku mazi meza.

Ikindi kandi imiyoboro y’amashanyarazi nayo yarangiritse ku buryo ibice bimwe na bimwe bya Goma bicanirwa n’u Rwanda. Mu Mujyi wa Goma, yaba ibitaro, iminara y’itumanaho, hoteli n’ibindi bikoresha umuriro uturuka ku miyoboro yo mu Rwanda muri iki gihe.

Uretse ibikorwa remezo byangijwe, abantu 288.044 bavuye mu byabo, muri bo abarenga ibihumbi 10 bahungira mu Rwanda, mu gihe abagera kuri 32 bahitanywe n’iruka ry’iki kirunga.

Abakuru b’Ibihugu byombi ku mupaka munini/Photo Internet
Abakuru b’Ibihugu basuhukanyije mu buryo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19

Related posts

“Kuyobora Chorale ntabwo umuntu abisaba ariko iyo Imana ibonyeko ubikwiriye irabiguha”: Umuyobozi wa Chorale Abungeri.

N. FLAVIEN

Gusuzuma igituntu byasubiye inyuma ho imyaka 10 bitewe n’icyorezo cya Covid-19

N. FLAVIEN

DR Congo: Abitwaje intwaro bagabye igitero gikomeye mu Mujyi wa Bukavu. Ni bande bagabye iki gitero?

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777