Amizero
Imyidagaduro

Ibitaramo bya Iwacu Muzika byagarutse: Platini arabimburira abandi

Ni ku nshuro ya mbere Nemeye Platini uzwi ku izina rya Platini P agiye kwitabira ibi bitaramo nk’umuhanzi ukora umuziki ku giti cye, dore ko umwaka ushize atigeze abigaragaramo. Uyu kandi ni umwaka wa kabiri ibi bitaramo byari bisanzwe bizenguruka igihugu bigiye kuba binyuze kuri televiziyo, ku mpamvu y’icyorezo cya COVID-19.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika byatangiye mu mwaka wa 2019. Icyo gihe byazengurutse ibice bitandukanye by’igihugu, mu gikorwa byari byitezwe ko kizaba ngarukamwaka, ariko kiza gukomwa mu nkokora na COVID-19. Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, muri 2020, ibi bitaramo byabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, aho abahanzi 15 bataramiye abanyarwanda binyuze kuri Televiziyo y’igihugu (RTV).

Uyu mwaka kandi na none niko biri bugende aho ibi bitaramo biri bugaruke guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 20201 kuri RTV guhera i saa 22:30’. Umuhanzi uri bubimburire abandi gususurutsa Abanyarwanda ni Platini wahoze mu itsinda rya Dream Boys, ariko ubu akaba ari gukora umuziki ku giti cye, nyuma yaho mugenzi we Mujyanama Claude wari uzwi ku izina rya TMC yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukomerezayo amasomo.

Platini yavuze ko yiteguye bihagije, aho yagize ati: “Kuba natoranijwe ngo mfungure ibi bitaramo bya Iwacu Muzika bisobanuye byinshi kuri njye. Hari hashize igihe ntataramira Abanyarwanda, bityo rero ndumva umwanya ari uyu nkabaha ibyiza.”

Platini yaherukaga kugaragara mu bitaramo byiswe My Talent mu mezi atanu ashize, aho yari kumwe n’abandi bahanzi nka Nel Ngabo.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa East African Promoters bwirinze gutangaza umubare n’amazina y’abahanzi bazitabira ibi bitaramo. Mushyoma Joseph, umuyobozi wa EAP akaba yavuze ko impamvu batifuza gutangaza abahanzi bose bazaririmba muri ibi bitaramo ari uko buri wese azahabwa icyumweru cyo kwamamaza igitaramo cye, bityo kubatangariza rimwe bikaba byagira ingaruka mu bikorwa byo kwamamaza.

Bamwe mu bahanzi bakorera umuziki hanze y’umujyi wa Kigali baganiriye na www.amizero.rw bakomeje kwinubira ko ibitaramo nk’ibi batabitumirwamo ngo bahabwe amahirwe yo kwerekana ubushobozi bwabo, dore ko muri iki gihe ibitaramo bihuriza hamwe abantu benshi bitemewe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID 19.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bitegurwa na East African Promoters ku bufatanye na Ministeri y’igihugu y’umuco n’urubyiruko, ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Platini araza kubimburira abandi bahanzi mu bitaramo bya Iwacu Muzika aho aza gucurangirwa na Symphony Band

Related posts

Abepisikopi bo mu Rwanda baturiye hamwe n’abanyarwanda batuye i Roma Igitambo cya Misa [Amafoto].

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame na Madamu bishimanye na Gen Muhoozi ku isabukuru ye (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhanzi Wizzy Maker yashyize hanze indirimbo ‘Amafunzo’ ashimangira ubuhanga bwe[VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment