Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yoroje abaturage bakuze bo mu Gihugu cye inkwavu muri gahunda yo gushyigikira ko ingo zigira umuco wo korora amatungo magufi.
Abaturage Perezida Ndayishimiye yahaye inkwavu batuye ku musozi wa Musama. Yakoze iki gikorwa aherekejwe n’abantu batandukanye biganjemo abo mu muryango we.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko iki atari igikorwa gisanzwe, ahubwo gishushanya uruhare rwa buri wese mu bikorwa byo guteza imbere umuryango, anerekana ko ariho gukunda Igihugu bitangirira.

