Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Perezida Museveni yagereranyije uruhare rwa Joseph Kabila na Tshisekedi ku mutekano wa Uganda.

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Gen (Rtd) Yoweri Kaguta Museveni, yagaragaje ko Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yahemukiye Abanya-Uganda, ahamya ko uwamusimbuye (Tshisekedi) we hari uko yagerageje kubihindura.

Mu ijambo yagejeje ku Banya-Uganda kuri uyu wa Kabiri, tariki 09 Mutarama 2024, Perezida Museveni yagaragaje ko atishimiye uburyo Kabila yahaye icumbi abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa ADF kugira ngo bahungabanye umutekano wa Uganda.

Yagize ati “Nyakubahwa Kabila yabemereye kuguma muri Kivu y’Amajyaruguru, aho bakoze amahano menshi. Binjiye muri Uganda, bica ba Sheikh benshi, umwofisiye w’umusirikare, Major Kiggundu n’umukobwa wa Katumba Wamala.”

Museveni yatangaje ko nyuma y’aho Félix Tshisekedi wasimbuye Kabila yemereye ingabo za Uganda kujya guhigira ADF muri RDC guhera mu 2021, uyu mutwe utagifite amahirwe yo kurokoka.

Yagize ati “ADF ntifite amahirwe yo kurokoka. Turi kubarasa mu gace ka 1, 2, 3 n’aka 4. Ikindi, abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bari gusubira mu midugudu yabo.”

Museveni yasabye abazi abafite aho bahurira na ADF kubaburira, bakayivamo kuko ibikoresho byifashisha mu kubahiga bihenze.

Yakomeje ati “Niba hari umuturage uzi ufite aho ahurira na ADF, mugire inama abireke. Bari gupfusha ubusa igihe n’umutungo wacu.”

“Amafaranga menshi ari gukoreshwa mu kugura imashini, amabombe na peteroli byo gukumira ibibazo byaterwa na ADF.”

Perezida Museveni yatangaje ko ibi bitero by’Ingabo za Uganda kuri ADF byakomeje no ku wa 8 Mutarama, kandi ngo amaherezo abarwanyi bayo bose bazapfa. (Igihe)

Related posts

Umurenge Kagame Cup 2024: Hashimwe amakipe yitwaye neza, abaturage bagaragaza ko aho bageze ari heza [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Agatebo KNC yifuzaga kugereramo Rayon Sports ni ko yagerewemo aganuzwa 2-0.

N. FLAVIEN

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda basinye amasezerano y’ubufatanye mu kirere.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777