Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Zambia, yasuye ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo nka Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris, mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingston, ahavuye yerekeza ahitwa Kazungula aho we na mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema wari kumwe n’Umugore we bateye ibiti, baboneraho no gusura Umupaka uhuriweho (Kazungula One Border Post) n’Ikiraro cya Kazungula.
Perezida Kagame na mugenzi we Hakainde Hichilema bateye ibiti ku mupaka wa Kazungula nk’ikimenyetso cyo gukomeza gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima, banasura ikiraro cya Kazungula ( The Kazungula Bridge ) gifasha mu bucuruzi hagati ya Zambia na Botswana ku ruzi rwa Zambezi.
Kazungula niho hari ihuriro ry’Ibihugu bine rizwi nka ‘Kazungula Quadripoint’, hahuriye Ibihugu bya Namibia, Zimbabwe, Botswana na Zambia byose bihuriye kuri uru ruzi (umugezi ) rwa Zambezi. Ni nko mu birometero 70 mu Burengerazuba bw’Umujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone.
Perezida Kagame na mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, basuye ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo nyuma y’uko ku munsi wa mbere w’urugendo rwe, habaye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zambia.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022, ari mu nzego z’imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi.
Perezida Kagame muri Zambia, yasuye ahantu nyaburanga hari amazi ashoka ku rutare hazwi nka Victoria Falls, hifashishwa mu bukerarugendo bw’iki Gihugu.
Perezida Kagame kandi ari kumwe na mugenzi we Hichilema na Madamu Mutinta Hakainde, banasuye Pariki y’Igihugu ya Mosi-oa-Tunya, imwe mu zikomeye muri Afurika dore ko yanashyizwe mu Murage w’Isi wa UNESCO, banasura Ikiraro cya Kazungula Bridge, kiri kuri Zambezi, ahari rya huriro naryo ryamamaye mu mateka [Kazungula Quadripoint], ahahuriye Ibihugu bya Botswana, Namibia, Zimbabwe na Zambia.




Photos: Village Urugwiro
2 comments
Aha hantu ni nyaburanga
Aha hantu harenze no kuba nyaburanga wallah !!! Ahubwo se buriya habyazwa umusaruro uko bikwiye ? Kuba Paul Kagame yahasuye wasanga hari companies zo mu Rwanda ziteguye kujya gushorayo imari ubundi u Rwanda tukinjiza