Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Gihugu cya Zambia, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mata 2022, yagaragaye yifotoreza ku nyamaswa z’inkazi, ubusanzwe zitinywa na benshi.
Aya mafoto ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Zambia guhera kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022, yashyizwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro), yafashwe kuri uyu wa Kabiri ubwo we na mugenzi we wa Zambia basuye Pariki y’Igihugu ya Musi-O-Tunya ndetse n’Icyanya cy’inyamaswa z’inkazi eshanu kizwi nka ‘Mukuni Big 5 Safaris’ ndetse n’amasumo ya Victoria.
Aka gace Perezida Kagame yasuye, kitwa Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris, kakaba Icyanya gikomye gikunze gukurura ba mukerarugendo bavuye imihanda yose iyo bashaka kureba intare n’inzovu ku buryo bashobora gutemberana nazo.
Iki cyanya cyatangijwe mu mwaka wa 2009, icyo gihe abantu bemererwaga gutemberana n’intare hamwe n’ibisamagwe ariko nyuma biragurwa bakajya bemererwa gutemberana n’inzovu, aho ushobora gutemberana n’inzovu iguhetse ku mugongo.
Icyanya gikomye ni ahantu haba hari amategeko yihariye abuza kuhakorera ibindi bikorwa byangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Perezida Kagame na mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, basuye iki cyanya gikomye mu rwego rwo gukomeza kureba ibyiza bitatse Zambia ndetse no kureba amahirwe ahari mu ishoramari, dore ko haraye hanasinywe amasezerano y’ubufatanye agera kuri arindwi hagati y’u Rwanda na Zambia mu nzego zitandukanye.
Ibi bikorwa byose byasuwe bikaba biherereye mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone





Photos: Village Urugwiro