Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yasohoye iteka rishya rigaragaza uko abakirisitu bakwiye kubana mu rushako, ashimangira ko gushakana n’umuntu umwe bihagije kandi bihuye n’indangagaciro za Kiliziya.
Iri teka ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho z’ukwemera, risaba abakirisitu Gatolika barenga miliyari 1.4 ku Isi kurinda isuku y’ingo zabo, bakirinda ubusambanyi no gushaka abandi bantu barenze abo bashyingiranwe.
Rivuga ko urushako nyarwo ari uguhuza kw’abantu babiri bahuje agaciro, biyemeje gukundana no kubana ubuzima bwabo bwose, badateganya no gusangira uwo mubano n’abandi.”
Nubwo iri teka ritagarutse ku bibazo bireba ababana bahuje ibitsina cyangwa ku ngingo ya gatanya, ryongera gushimangira aho Kiliziya ihagaze ku gushyingirwa rimwe, nk’umuhigo w’ubudahemuka no kubana iteka.
Iyi ngingo y’ugushyingiranwa n’umuntu umwe yagarutsweho cyane mu nama za Vatican zaberaga i Roma mu 2023 na 2024, ubwo Papa Francis yari akiri ku butegetsi, ahuriza hamwe abayobozi baturutse mu mpande zinyuranye z’Isi.
Muri Afurika, aho bamwe mu muco bagifite imyumvire yo gushaka abagore barenze umwe, Kiliziya Gatolika isaba abakirisitu kurushaho gusobanukirwa n’agaciro k’urushako rujyanye n’amahame y’iyobokamana.
Iteka rya Papa Léon XIV risobanura ko gushaka abagore benshi cyangwa gucana inyuma bidakwiye gufatwa nk’uburyo bwo gukomeza urukundo, ahubwo ko ari imyumvire ishobora gusenya umuryango.
Kiliziya Gatolika ikomeje gushimangira ko urugo rushingiye ku bumwe bw’abantu babiri bubakiye ku rukundo, ukwizerana n’ubudahemuka, ari rwo shingiro ry’iterambere ry’umuryango n’iry’abakirisitu muri rusange.


