Nyuma y’uko intambara y’u Burusiya na Ukraine itangiye, tariki 24 Gashyantare 2022, ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori byagiye bizamuka bituma byinshi birimo n’ingendo bizamuka, ibintu byatumye bamwe mu bapolisi b’i Burundi bahitamo kwifatira utugare kubera amikoro macye.
Si ibikomoka kuri Peteroli gusa kuko n’ibiciro by’ibicuruzwa muri rusange byazamutse bikabije, mu bihugu birimo n’u Burundi abari batunze imodokari barazihunika ndetse n’inzego z’umutekano harimo na Polisi bayoboka inzira yo gukoresha amagare kuko ari yo arondereza agafaranga.
Ibi by’abapolisi bagenda ku magare, byagaragaye uyu munsi ubwo abapolisi bari bitabiriye imirimo yabo isanzwe bari bateze amagare mu mihanda itandukanye bahetswe n’abatwara abantu ku magare,aba bazwi ku izina ry’abanyonzi.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byatangiye kuzamuka mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19. Ubwo iki cyorezo cyagabanyije ubukana, hinjiyemo intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine, ituma ibintu birushaho kuba bibi, kuko yatumye ibikomoka kuri peterori, n’ibiribwa bihenda cyane.
Ibinyabiziga byo byafashe ikiruhuko kuri benshi kuko ibikomoka kuri Peterori byabaye agatereranzamba ka nyina wa Nzamba, kuko ikinyabiziga kidashobora kugenda nta Mazutu irimo cyangwa se Lisansi.
Mu rwego rwo kurwana n’iki kibazo, bamwe mu bapolisi b’i Burundi bahisemo kujya bifashisha amagare mu ngendo zabo bajya cyangwa se bava mu kazi kuko ngo kwigondera ipikipiki cyangwa imodoka bigoye ugereranyije n’amafaranga binjiza.
