Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Nyagatare: Umusirikare yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we.

Umugabo witwa Maniragena Simon bivugwa ko asanzwe ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF), yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwica umugore we nk’uko byemezwa n’ubuyobozi.

Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko wahawe amakuru n’umwe mu baturage ko uyu ukekwaho gukora aya mahano ari umusirikare wa RDF utuye mu murenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba.

Uyu mugabo ngo yishe umugore we urupfu rw’agashinyaguro, nyuma y’uko ngo uyu musirikare yavuye mu butumwa bw’akazi ababyeyi be bakamubwira ko “umugore we atitwara neza”, bityo ngo agahita amwambura ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague yavuze ko buriya bwicanyi bwabereye mu mudugudu w’Umunini, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Musheri ku wa Gatanu tariki 22 Kanama, 2025.

Yavuze ko uwo mugabo witwa Maniragena Simon w’imyaka 29 y’amavuko byagaragaye ko yishe umugore we Gisubizo Liliane w’imyaka 21 mu ijoro ryo ku wa Gatanu.

Yagize ati: “Aho twabimenyeye Maniragena yarafashwe ashyikirizwa inzego zibishinzwe z’Ubugenzacyaha arimo arakurikiranwa. Kugeza ubu iperereza riracyakorwa na we arimo kubazwa, ntiharamenyekana ibikoresho yakoresheje yica nyakwigendera.”

Umuyobozi avuga ko atahamya ko uriya muryango wabanaga mu makimbirana kuko ngo bigikurikiranwa, akavuga ko kugira ngo habe ikintu nka kiriya haba hari amakimbirane ariko bagikurikirana icyo ayo makimbirane yari ashingiyeho.

Visi Meya yakomeje avuga ko bagikurikirana ngo hamenyekane niba aba bombi bari bafitanye abana, kuko ngo aho basanze umurambo wa nyakwigendera nta bana bari bahari, gusa ahamya ko ituze mu baturage ari ryose. Ati: “Abaturage bafite amakuru y’uko byagenze. Ubundi ikibatera ubwoba ni igihe baba badafite amakuru. Ku kijyanye n’umutekano nta kibazo ubu gihari.”

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ipeti uriya musirikare afite kuko ntacyo ubuyobozi bwa RDF buratangaza. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro.

Related posts

Chorale Abatwaramucyo ADEPR Rubona ibazaniye umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana.

N. FLAVIEN

Abato n’abakuru bemeza ko Perezida Kagame akomeje guhindura u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga.

N. FLAVIEN

Ibihugu bitanu nibyo byitabiriye ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ yatangiye kuri uyu wa Gatandatu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777