Amizero
Ahabanza Amakuru

Nyabugogo: Yamanutse mu igorofa ya gatanu ahita apfa

Ahagana saa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, Nyabugogo ho mu Mujyi wa Kigali, umugabo w’igikwerere yasimbutse mu igorofa ya gatanu y’inyubako y’ubucuruzi yitwa Inkundamahoro ahita apfa.

Kigali today dukesha iyi nkuru yatangaje ko bamwe mu bacuruzi b’imyenda yitwa ’caguwa’ muri iyo gorofa batangaje ko biboneye uyu mugabo arenza akaguru ibyuma bya (Garde-fou) nyuma yitura hasi, agahita ashiramo umwuka.

Mu kiganiro kuri telephone n’uwitwa Athanasie wabonye icyo gikorwa kiba yahamije uwabikoze yasaga n’uwabiteguye.

Ati “Uwo muntu yarengeje akaguru mureba, hari nka saa tanu na 20, yaje ubona ko afite ikibazo ariko areba hasi, ndasohoka ndakurikira kuko nta mirimo myinshi nari mfite, yagendaga acungana n’abacuruzi ba ’caguwa’ gusa ntabwo nari nzi icyo yashakaga”.

Ikinyamakuru Igihe, cyatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 40 yitwa Twibanire Emmanuel akaba atuye mu Kagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, akaba yari asanzwe afite ikibazo cy’uburway bwo mu mutwe nk’uko byemejwe n’umufasha we wahageze umurambo we ugahita ujyanwa ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru.

Inzego zishinzwe umutekano zirimo na Police zahise zihagera ngo zitangira iperereza, ariko nyakwigendera we zasanze yamaze gushiramo umwuka.

Muri Kamena uyu mwaka wa 2021, nabwo kuri iyi nzu haguye uwitwa Bukuru Ntwali byaje kumenyekana ko yari umunyamategeko wari utuye mu Mujyi wa Kigali. Uyu abaye umuntu wa 5 usize ubuzima kuri iyi nyubako isanzwe igira urujya n’uruza rw’abantu.

Related posts

Umushahara wa mwarimu wongerewe hafi inshuro ebyiri hagamijwe kumuzamurira imibereho.

NDAGIJIMANA Flavien

UEFA CL: Amakipe azakina imikino ya ½ cy’irangiza yamenyekanye

NDAGIJIMANA Flavien

Bugesera: Akanyamuneza ni kose ku bahinzi nyuma yo guhirwa n’ikirere.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Gogo August 13, 2021 at 4:34 PM

Mubusesenguzi bwanjye imiryango imwe n’imwe ifite ibibazo by’imibanire! Niyo mpamnvu nkanjye mbona habaho gahunda yihariye yo kwegera abakekwaho amakimbirane ya hato na hato!! Mwakoze amizero.rw kumakuru mutugezaho

Reply

Leave a Comment