Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Mukansanga Salima yanditse amateka mu mupira w’amaguru muri Afurika.

Umunyarwandakazi Salima Rhadia Mukansanga yanditse amateka mu mukino w’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, ubwo yabaga umugore wa mbere usifuye umukino mu marushanwa y’igikombe cya Afurika, CAN/AFCON 2021 ari umusifuzi wo hagati, bikaba bibaye amateka kuko ari ubwa mbere bibaye kuva iri rushanwa ryatangira.

Byari mu mukino wa nyuma wo mu itsinda B wahuje ikipe ya Zimbabwe na Guinea Conakry, warangiye Zimbabwe itsinze Gineya ibitego 2-1. Uwo mukino watanzwemo amakarita y’umuhondo atandatu, atatu kuri buri kipe.

Mu itanganzo, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAN, yavuze ko ari ku nshuro ya mbere mu mateka y’imikino ya CAN umukino usifuwe n’umugore. Uyu mukino Mukansanga yasifuye, wabereye kuri sitade Ahmadou Ahidjo.

Mu cyumweru gishize na none Mukansanga yari yabaye umugore wa mbere uri ku rutonde rw’abasifuzi ubwo yagirwaga umusifuzi wa kane mu mukino wahuje Guinea Conakry na Malawi.

Mukansanga amaze kandi gusifura indi mikino mpuzamahanga irimo imikino Olempike iheruka mu Buyapani no mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru w’abagore yabereye mu Bufaransa.

Aganira na Televiziyo ESPN yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukansanga yavuze ko ari ishema kuri we kuba yasifura imikino yo ku rwego rwo hejuru. Yavuze ko ari ngombwa kugaragariza Isi ko abagore bashoboye.

Yagize ati: “ Ni byiza ko tugaragaza ko dushobora gusifura umukino wo ku rwego rwo hejuru w’abagabo kandi tukabikora neza”.

Muri iki kiganiro na ESPN, Mukansanga avuga ko yatunguwe cyane yibonye ku rutonde rw’abazasifura imikino ya CAN. Avugako yabanje gutekereza ko bibeshye izina, ariko akemeza ko yifitemo icyizere cyo kuyobora umukino kandi neza nk’uko byanditswe n’Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru.

Umunyarwandakazi ukomeje kwandika amateka mu mupira w’amaguru/Photo Internet.
Mukansanga Salima ni we wasifuye mu kibuga hagati mu mukino wahuje Zimbabwe na Guinea Conakry/Photo Internet.

Related posts

Abarwanyi ba Wagner bari mu Burusiya bagiye kwamburwa intwaro.

N. FLAVIEN

Abantu babarirwa mu bihumbi bagiye kureba iruka ry’ikirunga batangira kotsa inyama muri ayo mazuku [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Israel na Hamas bumvikanye guhagarika intambara mbi cyane mu mateka

N. FLAVIEN

3 comments

Hbimana Jean Damascene January 18, 2022 at 10:12 PM

Uyu mugore yubahwe kabisa.

Reply
Nyihanzamaso Elie January 18, 2022 at 10:48 PM

Good Updated news

Reply
Dieudonné Masengesho January 19, 2022 at 6:06 AM

Erega ibintu nibihinduke kandi tunabyumve. Gusifura bisaba iki ku buryo byaharirwa abagabo Koko! Kuba warabyize uzi amategeko ubundi ukayakurikiza. Niba mu nkiko habamo abacamanza b’abagore se ubwo!!! Ni byiza cyane bavukiye 9 nabo ubwenge barabufite njye numva nta kindi gisigaye rero!!!! Congs to Mukansanga!!!! Ishema ry’u Rwanda

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777