Amizero
Amakuru COVID 19 Politike Ubukungu

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente avuga ko ibibazo byugarije Afurika muri iki gihe bisaba imyumvire mishya.

Ubwo yitabiraga inama ngarukamwaka y’Umuryango Mpuzamahanga, ‘Concordia’ uharanira iterambere ry’imibereho myiza, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida Paul Kagame, yavuze ko Afurika ikwiye kugira imyumvire mishya.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yavuze ko ibibazo byugarije Afurika muri iki gihe, bisaba imyumvire mishya kubera ibibazo byatewe na Covid 19, bisaba ingufu mu iterambere ry’inganda n’ibikorwaremezo.

Yagize ati: “Ibibazo Afurika ihanganye na byo muri iki gihe birasaba imyumvire mishya. Iki cyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko Afurika ikeneye kwigira biruseho mu gushyiraho ingamba zihamye mu rwego rw’inganda n’ibikorwa remezo. Muri ibi biganiro, ndashaka kubasangiza amasomo u Rwanda rwakuye mu kwigira mu rwego rw’inganda n’ibikorwaremezo”.

“Ni amasomo twakubira mu bintu bitatu by’ingenzi ari byo: kongerera ubushobozi urwego rw’abikorera rukaba ku isonga mu iterambere ry’ubukungu ku buryo burambye, guteza imbere ibyo guhanga udushya n’ikoranabuhanga kimwe no kurushaho gushyigikira impinduka mu bijyanye n’inganda n’ibindi bikorwa twahisemo”.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yanabwiye abitabiriye iyi nama ko mu Rwanda havuguruwe itegeko rituma habaho imikoranire myiza hagati ya Leta n’abikorera, hagamijwe korohereza ishoramari.

“Mu mwaka wa 2016, Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye itegeko rigena imikoranire ya Leta n‘abikorera. Ubu ni bumwe mu buryo bugena igenzurwa ndetse n’imyubakire y’iyo mikoranire hagamijwe kubaka imikoranire isobanutse, inyuze mu mucyo kandi yorohereza abashoramari. Imikoranire myiza hagati ya Leta n’abikorera twabigize ishingiro ry’ahazaza h’ubukungu bw’u Rwanda.”

“Ubu u Rwanda rurimo kubaka ikoranabuhanga riruhuza n’Isi mu bijyanye n’iterambere ry’ubucuruzi, Leta y’u Rwanda kandi yubatse ibyambu bifasha mu bwikorezi bw’ibicuruzwa.”

Yavuze ko iki cyambu cyatangijwe mu kwakira 2019, kuri ubu kikaba gikora ndetse hari n’imirimo yo kucyagura kugirango kirusheho gukora byisumbuyeho.

Inkuru ya RBA

Related posts

Iran nayo yagabye ibitero bikomeye bya Drones kuri Israel mu rwego rwo kwihorera.

N. FLAVIEN

‘Jeto’ yaba igiye kwifashishwa n’abambuka umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi.

N. FLAVIEN

Kwiyamamaza kwa Perezida Tshisekedi muri Goma kwatanze agahenge hagati ya FARDC na M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777