Joseph Sackey ukinira ikipe ya Mukura VS yasinyiye avuye muri Muhazi United, yavuze uko yabuze ababyeyi be mu gihe cy’ibyumweru bitatu. Nyina umubyara ni we wabanje hanyuma nyuma y’ibyumweru bitatu se na we akurikiraho.
Uyu musore ukina mu kibuga hagati yanyuze mu makipe arimo Tema Youth, Proud United na Suntaa FC. Urugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru rwamufashije kwita kuri barumuna be nyuma y’uko bari bamaze gutakaza ababyeyi bombi.
Mu kiganiro uyu musore yahaye AMIZERO.RW yagize ati: “Mama yitabye Imana, hashize ibyumweru bitatu data na we yitaba Imana, bombi bazize uburwayi. Mama wanjye we yanguye mu maboko. Byari bikomeye kuri njye n’abavandimwe banjye muri Ghana kubaho tudafite ababyeyi.”
Joseph Sackey yakinnye mu gice cy’izamu mbere y’uko ajya mu kibuga hagati mu 2020 kubera imvune y’urutugu. Ati: “Icyemezo cyo guharika gukina mu izamu nagifashe abantu benshi batabyumva kuko banyitaga Manuel Nuer. Nagize imvune y’urutugu, ngerageza gusubiramo ariko nkajya numva nkiribwa, uko niko nahagaritse gukina mu izamu.
Uru rugendo rwo guhindura umwanya akina mu kibuga yarukoze mu mwaka wa 2020 ubwo yakinaga muri Suntaa FC. Aho yinjiriye mu Rwanda, mu myaka ibiri yamaze mu ikipe ya Muhazi United, yatsinze 7 tanga imipira 8 yavuyemo ibitego.