Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, RDF yazamuye mu ntera Maj Gen Kabandana wahanganye bikomeye n’ibyihebe byo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, amushyira ku ipeti rya Lt General.
Major General Kabandana azamuwe mu ntera nyuma y’iminsi mike avuye mu butumwa yari yashinzwe bwo kuyobora ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba muri Mozambique, Maj Gen Kabandana Innocent yari yungirijwe na Brig Gen Muhizi Pascal wari ushinzwe kuyobora urugamba (Operation Commander).
Guhera muri Nzeri 2022, aba baje gusimburwa n’abayoboye ingabo muri uyu mwaka wa kabiri, Umuyobozi Mukuru w’Ingabo kuri ubu ni Maj Gen Eugène Nkubito mu gihe Umuyobozi w’urugamba ari Brig Gen Frank Mutembe.
Mu yindi mirimo yakoze mu gisirikare cy’u Rwanda RDF, Lt Gen Kabandana Innocent yayoboye umutwe udasanzwe mu ngabo z’u Rwanda (RDF Special Forces Commander).

