Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Mai Mai yasabwe kugera ikirenge mu cya FDLR bakarwanyiriza hamwe umunyamahanga M23 wabateye.

Umudepite uhagarariye agace ka Butembo mu Nteko Ishinga amategeko y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Crispin Mbindule, yasabye imitwe yose y’inyeshyamba izwi nka Mai Mai kwishyira hamwe maze bakihuza na FARDC kugirango barwanye M23, kuko ngo ikibazo cya M23 n’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kizakemurwa n’abakongomani ubwabo ndetse anagereranya M23 nk’umutwe w’abanyamahanga, abakongomani bose bakwiye guhagurukira bashyize hamwe bakawurwanya.

Mu mvugo ikakaye ati :”Twifuza ko ejo hazaza tugomba kuba ari twe dufite igisirikare cya mbere muri Afurika. Dukeneye urubyiruko mu gisirikare. Njye ntabwo najya mu ngabo kuko imyaka yansize ariko iyo nza kuba nkiri umusore mba nahise njya mu ngabo z’Igihugu, FARDC kugirango nkirwanirire. Ntekereza ko ikibazo cya M23 n’umutekano mucye kizakemurwa n’abakongomani ubwabo. Aba Mai Mai ni abakongomani. Ni imitwe y’abakongomani ubwabo. Niba Igihugu gitewe n’abanyamahanga nka M23 namwe mu gakomeza gutoteza abaturage gusa, ndababwiza ukuri ko namwe mwaba mutari abakongomani. Ndasaba rero Mai Mai kwifatanya na FARDC mu gihe urugo rwacu arirwo rwanyu rwatewe kugirango rudashya. Mukurikize uburyo bwo kwihuza na FARDC bwashyizweho maze mujye gufasha FARDC guhangana nabo banyamahanga ba M23”.

N’ubwo uyu mudepite avuga ibi ariko, bizwi neza ko Umutwe wa M23 ari umutwe w’abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ariko abanyapolitiki benshi muri DR Congo bakaba badakunze kubemera nk’abenegihugu babo, bakavuga ko ari abanyarwanda baje kuvogera Igihugu cyabo, iyi ikaba n’imwe mu mpamvu M23 yatangaje ivuga ko mu byo irwanira harimo guharanira uburenganzira bw’abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda badahabwa agaciro ndetse ntibafatwe nk’abandi bakongomani ahubwo bagafatwa nk’abanyamahanga kandi muri DR Congo ariho hari gakondo yabo.

Ibi bisabwe aba Mai Mai, mu gihe Umutwe w’iterabwoba FDLR wasabye Leta ya DR Congo ko yagira uruhare mu rugamba rwo kurwanya M23 yanga urunuka ivuga ko ugizwe n’abatutsi bafashwa n’u Rwanda bityo ko ugamije kubarimbura(FDLR) burundu. Itangazo ry’Umutwe wa FDLR ryo kuwa 20 Nyakanga 2022, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wayo Maj Cure Ngoma, rivuga ko FDLR itewe impungenge ndetse ko yamaze kubona ko Umuryango w’Ibihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika EAC, urimo gutinza gahunda yo kohereza umutwe w’ingabo uhuriweho n’Ibihugu bigize uyu Muryango mu rwego rwo gurwanya M23 n’indi mitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abarwanyi ba Mai Mai nabo bakanguriwe kwihuza n’indi mitwe bakarwanya M23 bita abanyamahana.

Related posts

Nyiragongo yongeye gutera abantu ubwoba bikanga ko igiye kongera kuruka.

N. FLAVIEN

U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muntu Clarisse

Perezida Putin na mugenzi we Kim Jong-un biyemeje kwagura umubano.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777