Kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 20 Ugushyingo 2025, u Rwanda ruzakira Inama ya 46 y’Abaminisitiri b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), izabera i Kigali, ikazibanda ku guteza imbere uruhare rw’abagore n’urubyiruko mu iterambere ry’ibihugu.
Iyi nama izahuza intumwa ziturutse mu bihugu binyamuryango, izaba ibaye mu gihe hashize imyaka 30 habaye inama y’amateka ya Beijing, yibanze ku ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umugore. Ni yo mpamvu insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Imyaka 30 nyuma ya Beijing, uruhare rw’abagore muri Francophonie.”
Oria Kije Vande Weghe, Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, yavuze ko gahunda nyinshi z’uyu muryango zishingiye ku guteza imbere abagore n’urubyiruko, kuko ibihugu byinshi bigize OIF bifite umubare munini w’urubyiruko. Yagarutse ku mushinga “La Francophonie avec elle” watangijwe mu bihe bya COVID-19, ugamije gufasha abagore bafite imishinga mito kwiteza imbere no kugirira akamaro imiryango yabo.
Grace Nyinawumuntu, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yemeje ko imyiteguro igeze kure kandi abashyitsi batangiye kugera mu gihugu. Yibukije ko u Rwanda ruha abaturage b’ibihugu bya OIF uburenganzira bwo kwinjira nta Visa, byorohereza ubufatanye.
OIF igizwe n’ibihugu 93, birimo 56 byuzuye, 5 byiyunze n’ibindi 32 by’indorerezi. U Rwanda rumaze imyaka 55 muri uyu muryango, rukaba rwarawinjiyemo kuva mu 1970. Inama iheruka yabereye i Paris, aho hemejwe ko iya 46 izabera i Kigali.

