Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Karongi: Uwagiye kwa muganga ataka impiswi yatawe muri yombi amaze gukuramo inda

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 21 nyuma yo gukuriramo inda mu bwiherero bw’Ikigo Nderabuzima cya Kibuye giherereye mu mujyi wa Karongi, agata umwana mu ndobo ishyirwamo amazi akoreshwa muri ubwo bwiherero.

Uyu mukobwa wari usanzwe aba mu mujyi wa Kigali ariko akaba avuka mu murenge wa Bwishyura, ngo yagarutse iwabo avuye i Kigali ku wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025, abwira ab’iwabo ko yarwaye impiswi bucya bamuherekeza ku kigo nderabuzima cya Kibuye.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibuye, Muhire Jean de Dieu yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mukobwa yageze kuri iri vuriro yinjira mu isuzumiro abwira umuforomo wamusuzumye ko arwaye impiswi, amutuma umusarane.

Ngo ubwo yari agiye mu bwiherero kuzana umusarane nibwo yakuyemo inda, umwana amuta mu ndobo y’amazi akoreshwa mu bwiherero, arasohoka, abaturage bamubonaho amaraso ari gutonyanga, bahita bamufata kuko yashakaga guca inyuma y’ubwiherero ngo yiruke, abaturage bahita bamusubiza mu ivuriro.

Muhire avuga ko bahise bahamagara abayobozi b’inzego z’ibanze, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bata muri yombi uyu mukobwa, kuri ubu akaba afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Bwishyura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Songa Nsengiyumva Rwandekwe, yasabye abakobwa kurangwa n’indangagaciro zibarinda gutwara inda z’imburagihe, asaba n’ababyeyi kuba hafi y’abana babo.

Ati: “Inama tugira abakobwa ni uko igihe atwaye inda atabiteganyije adakwiye kwihekura, ahubwo akwiye kwemera ingaruka z’amahitamo ye, akabyara umwana akamurera.”

Gitifu Songa yasabye ababyeyi kongera imbaraga mu kuba hafi y’abana babakomokaho bakabaha uburere n’uburezi bikwiye.

Uyu mukobwa bivugwa ko yihekuye, ni umwana wa kabiri yari abyaye kuko yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ajya gukora akazi ko mu rugo i Kigali bamutera inda, arataha abyara umwana wa mbere, acutse amusigira nyina asubira gukora akazi ko mu rugo, nanone akaba yaratashye atwite ariko arabihisha ari nabwo yafashe umugambi wo kwihekura.

Related posts

“Mushore imari mu ntara y’Amajyaruguru kuko hari ibyiza byinshi mutasanga ahandi”: Guverineri Maurice.

N. FLAVIEN

DRC: Imyiteguro ikakaye y’urugamba rwo kwambura M23 Bunagana irarimbanije.

N. FLAVIEN

Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC yahawe amasaha 48 kuba yavuye ku butaka bwabo kubera M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777