Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima Umutekano

Kamonyi: Impanuka ikomeye yatewe n’ikamyo yakomerekeyemo abagera kuri 32 [AMAFOTO]

Kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mata 2022, ikamyo itwara umucanga yateje impanuka ikomeye yabereye hafi y’ahazwi nka Rwabashyashya munsi y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi, mu Nkoto mu Karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, hakomerekeramo abantu 32  barimo umunani bakomeretse bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangarije RBA dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yavaga i Muhanga igonga imodoka umunani (8) zirimo eshatu (3) zari zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange, avugako iyi kamyo yanyuze ahantu hatemewe, ngo ari nabyo byatumye igonga izi modoka zari mu mukono wazo.

CP John Bosco Kabera, yavuze ko abakometse bajyanwe ku Kigo nderabuzima cya Kamonyi, ariko nyuma byaje kugaragara ko hari abakomeretse cyane, umunani bakaba bajyanwe ku Bitaro bya Remera Rukoma.

Mu butumwa yatanze, CP Kabera yagize ati: “Abantu bakwiye gukoresha neza umuhanda kuko yaba abatwara ibinyabiziga cyangwa abanyamaguru n’abandi, bagomba kumva ko batawugendamo bonyine. Abantu bakwiye korohererana, kuko urumva kubera kunyuranaho ahantu hatemewe byatumye imodoka zingana kuriya zigongana”.

Yavuze ko kutubahiriza gusa amategeko, bishobora kugira ingaruka ku bantu benshi, abantu bakaba bakwiye kumva ko ari inshingano zo kwirinda no kurinda abandi.

Amakuru twamenye ngo ni uko iyi kamyo yakoze ibara, yari ipakiye umucanga/umusenyi, maze ngo ubwo yamanukaga muri uyu muhanda, igeze ahamanuka cyane ngo imanuka yiruka nk’iyabuze feri, maze ngo nibwo yatangiye gukubita izindi modoka nyinshi zari ziyiri imbere zirimo izari zitwaye abagenzi ikazangiza cyane ari nabyo byateye benshi gukomereka.

Imodoka nyinshi zafatanye nyuma yo ukubitwa n’icyo gikamyo
Iki gikamyo cyangije izi modoka ku buryo wabonaga ko hasobora gupfa benshi.
Iki gikamyo cyanyukaguye zimwe mu modoka

Related posts

Kwiyamamaza kwa Perezida Tshisekedi muri Goma kwatanze agahenge hagati ya FARDC na M23.

N. FLAVIEN

Ngororero: Abagenzi 18 nibo bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka.

Muntu Clarisse

Tariki ya 01 Ukwakira 1990, imbarutso y’ikiragano gishya mu mateka y’u Rwanda

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777