Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze

Japan: Iki gihugu kigiye kurekurira mu nyanja amazi mabi abitswe mu ruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa Fukushima.

Guverinoma y’u Buyapani yatangaje ko yafashe icyemezo cy’uko mu myaka ibiri iri imbere izatangira kurekurira mu nyanja amazi atarakunze kuvugwaho rumwe kubera ingaruka yagira ku bantu n’ibidukikije amaze igihe abitse muri Fukushima Daiichi Nuclear Power Plant.

U Buyapani bufashe uyu mwanzuro nyuma y’igihe kinini imiryango ishinzwe kurengera ibidukikije n’ibihugu bitandukanye biwurwanya kubera impungenge z’uko mu gihe aya mazi yaba arekuwe yagira ingaruka ku mafi n’abantu.

Mu 2011 nibwo habayeho iyangirika ry’uruganda rutunganya ingufu za nucléaire rizwi nka ‘Fukushima Daiichi power plant disaster’ bitewe n’umutingito wibasiwe u Buyapani.

Uku kwangirika kwatumye uru ruganda rutakaza ubushobozi bwo gukonjesha ibyuma birukoreshwamo hatangira kwifashishwa amazi, muri iki gihe cyose aya mazi yagiye abikwa mu bigega byabugenewe, gusa mu myaka ishize u Buyapani bwatangiye kugaragaza ko ntaho bugifite ho kuyabika.

Kuri uyu wa 13 Mata, Guverinoma y’u Buyapani yatangaje ko mu myaka ibiri aya mazi azatangira kugenda arekurwa, bikazafata imyaka 10 kugira ngo yose arekurwe. U Buyabani bwijeje ko aya mazi azayungururwa kugira ngo ibinyabutabire byose biyarimo bishobora kugira ingaruka ku bidukikije bikurwemo.

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Yoshihide Suga, yavuze ko hafashwe uyu mwanzuro kuko nta kindi gisubizo gihari. Ati “Bigamije guhagarika uru ruganda ndetse no gusana Fukushima.”

Nyuma yo gutangaza iki cyemezo ibihugu nk’u Bushinwa na Koreya y’Epfo byagaragaje ko bitabyishimiye

Kugeza ubu uru ruganda rubitse amazi angana na toni miliyoni 1,23 yagaragajwe nk’ashobora kugira ingaruka zitandukanye zirimo no gutuma ADN y’umuntu ihinduka bitewe n’ibinyabutabire bya carbon-14 na tritium biyarimo.

IGIHE

Related posts

ADEPR: Impinduka zahereye hejuru zigeze ku midugudu nayo yahise ihindurirwa inyito.

N. FLAVIEN

M23 yanyomoje raporo ya Human Rights Watch ku bwicanyi bwiswe ubw’abahutu.

N. FLAVIEN

Muhammadu Buhari wigeze kuyobora Nigeria yitabye Imana ku myaka 82.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777