Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufata icyemezo gikakaye ku Iran cyo kiyitegeka guhagarika burundu gahunda yayo yo gutunganya uranium, ikoreshwa mu gukora intwaro kirimbuzi n’ibindi byangiza ubuzima.
Mu ijambo yavugiye i Yeruzalemu kuri uyu wa 15 Gashyantare 2026, Netanyahu yavuze ko Iran idakwiye gukomeza kugira ubushobozi bwo gutunganya uranium, ashimangira ko n’ibikoresho byose biyifasha muri iyo gahunda bikwiye gukurwa ku butaka bwayo.
Aya magambo atangajwe mu gihe Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitegura icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro ku masezerano ya nikleyeri, giteganyijwe kubera mu Busuwisi. Intumwa ya Perezida Donald Trump, Steve Witkoff, hamwe na Jared Kushner, ni bo bazitabira ibyo biganiro ku ruhande rwa Washington, mu gihe Iran izahagararirwa n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi.
Ku ruhande rwa Tehran, Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga, Majid Takht-Ravanchi, yatangaje ko Iran yiteguye kuganira ku mpinduka zishobora kugera ku masezerano, ariko ashimangira ko ibiganiro bigomba kujyana no gukurirwaho ibihano yafatiwe na Amerika.
Hagati aho, Amerika yakomeje kongera igitutu kuri Iran, yohereza abasirikare, amato n’indege z’intambara hafi y’akarere, ivuga ko ari mu rwego rwo kurinda umutekano. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko Perezida Trump ashyigikiye inzira y’ibiganiro n’ubwumvikane kurusha intambara, mu rwego rwo kugera ku masezerano arambye.

