Icyiciro cya nyuma cy’Ingabo 576 za SADC zari zimaze umwaka urenga mu butumwa bwa SADC muri DR Congo, SAMIDRC, zatashye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025 zinyuze mu Rwanda.
Icyiciro cya mbere cy’izi ngabo cyavuye mu burasirazuba bwa DR Congo ku wa 29 Mata 2025 kigizwe n’imodoka 13 zirimo ibikoresho bya gisirikare n’abasirikare 57 babiherekeje.
Icyiciro cya nyuma cy’abasirikare ba SADC cyahagurutse i Rubavu ku mupaka w’u Rwanda na DR Congo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu ma saa tatu y’igitondo, kigizwe n’imodoka 15 zitwaye abasirikare.