Eric Chelle utoza Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Nigeria, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Kanama 2025 yahamagaye abakinnyi 31 bagomba kuvamo abazifashishwa mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, azahuramo n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ na Afurika y’Epfo.
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria igomba gutangira umwiherero tariki 01 Nzeri 2025 i Uyo, mbere y’uko bakina umukino wa mbere muri ibiri bazakina hagati ya tariki 06 na tariki 09. Tariki ya 06 Nigeria izakira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kuri Sitade Godswill Akpabio mu mukino w’umunsi wa 7 wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu itsinda C.
Tariki 09 Nzeri iyi kipe igomba kuba iri muri Afurika y’Epfo aho bazakinira umukino w’umunsi wa 8 i Bloemfontein. Iyi kipe yahamagawe n’umutoza Eric Chelle yiganjemo abakinnyi benshi biganjemo abakina ku mugabane w’Uburayi.
Abazamu: Stanley Nwabali (Chippa United); Amas Obasogie (Singida Blackstars); Adeleye Adebayo (Volos FC); Ebenezer Harcourt (Sporting FC).
Ba myugariro: Alex Iwobi (Fulham FC); Frank Onyeka (Brentford FC,); Alhassan Yusuf Abdullahi (New England Revolution); Wilfred Ndidi (Besiktas FC); Fisayo Dele-Bashiru (SS Lazio); Raphael Onyedika (Club Brugge); Christantus Uche (Getafe CF)
Abakina mu kibuga hagati: Alex Iwobi (Fulham FC); Frank Onyeka (Brentford FC); Alhassan Yusuf Abdullahi (New England Revolution); Wilfred Ndidi (Besiktas FC); Fisayo Dele-Bashiru (SS Lazio ); Raphael Onyedika (Club Brugge); Christantus Uche (Getafe CF)
Ba rutahizamu: Ademola Lookman (Atalanta BC); Samuel Chukwueze (AC Milan); Victor Osimhen (Galatasaray FC); Simon Moses (Paris FC); Victor Boniface (Bayer Leverkusen); Cyriel Dessers (Glasgow Rangers); Sadiq Umar (Real Sociedad); Nathan Tella (Bayer Leverkusen); Tolu Arokodare (KRC Genk); Terem Moffi (OGC Nice); Adams Akor (Sevilla FC)
Iyi kipe y’Igihug ya Nigeria igiye gukina uyu mukino yicaye ku mwanya wa 4 n’amanota 7 mu itsinda C, iri tsinda riyobowe n’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo n’amanota 13. Benin n’u Rwanda zifite amanota 8, mu gihe Lesotho ifite amanota 6 ku mwanya wa 5, ikipe iri ku mwanya wa nyuma ni Zimbawe ifite amanota 4.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda uretse uyu mukino izakirwamo na Nigeria, igomba no gukina n’Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe tariki ya 09 Nzeri 2025. Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izasiga hamenyekanye amakipe azaba ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.