Amizero
Ahabanza Cinema Ubuzima

Igikomangoma Harry na Oprah Winfrey bagiye gusohora filime y’uruhererekane ivuga ku buzima bwo mu mutwe

Ni filime mbarankuru y’uruhererekane yateguwe na Apple TV+. Iyi filime izagaragaramo Oprah Winfrey uzwi cyane mu itangazamakuru ndetse akaba n’umwe mu bagore bavuga rikijyana, igikomangoma cy’Ubwongereza Harry ndetse n’umugore we Meghan, Lady Gaga, Glenn Close n’ibindi byamamare. Iyi filime igamije gukuraho imyumvire ipfuye abantu bakunze kugira ku buzima bwo mu mutwe ndetse no guhindura uburyo abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bafatwamo.

Mu mbanzirizamushinga y’iyi filime yiswe “The Me You Can’t See” yashyizwe ku rubuga rwa YouTube, Prince Harry asobanura ko mu isi ya none, iyo umuntu afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe akemera gusaba ubufasha, burya bitagakwiye gufatwa nk’ubugwari ahubwo ko ari ikimenyetso cy’imbaraga.

Abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bitandukanye birimo n’agahinda gakabije usanga akenshi na kenshi abantu babita abasazi n’andi mazina agayitse. Oprah Winfrey muri iyi filime asobanura ibibazo yanyuzemo, akongeraho ko yize kubyakira no kubana nabyo.

Muri iyi filime kandi hazanagaragaramo amashusho ya Prince Harry mu muhango wo gushyingura nyina Diana witabye Imana mu 1997, akaba yari anazwi cyane mu kuba impirimbanyi no kurangurura ngo isi ihe agaciro ubuzima bwo mu mutwe.

Iyi filime kandi igiye gusohoka mu gihe Prince Harry amaze iminsi akora ibiganiro bitandukanye, aho agaruka cyane ku buzima bwo mu mutwe akanavuga “umubabaro n’agahinda” yatewe n’ibibazo bimaze igihe mu muryanggo w’ibwami. Mu kiganiro aherutse kugirana n’umukinnyi w’amafilime witwa Dax Shepard, Prince Harry yavuze ko akenshi ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bihera mu buto, ananenga bikomeye se umubyara, Prince Charles, aho yavuze ko uburere yamuhaye bukemangwa. Mu kiganiro kandi yari yagiranye na Oprah Winfrey muri Werurwe uyu mwaka, yari yagarutse ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ari naho umugore we Meghan yatangaje ko yatekereje kuba yanakwiyahura igihe yari atwite imfura yabo Archie.

Prince Harry n’umugore we Meghan

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 Igikomangoma Harry yari yikuye mu muryango w’ibwami, icyemezo avuga ko yafashe bitewe nuko yabonaga ubuzima bwe bwite bwo mu mutwe ndetse n’ubwa Meghan buri mu kangaratete, ahanini bitewe ngo n’itangazamakuru ryamuhozaga ku nkeke, rikaninjira mu buzima bwe bwite.

Related posts

Umunyarwanda Mugisha Samuel yaburiwe irengero ageze muri Amerika

N. FLAVIEN

Ingabire Jacquéline wari uzwi nka ‘Maneke’ wapimaga ibiro 300 yitabye Imana azize Stroke.

N. FLAVIEN

U Butaliyani bwegukanye igikombe bwaherukaga muri 1968 amateka mabi akomeza kwiyandika ku Bwongereza (Amafoto)

N. FLAVIEN

1 comment

ALPHONSE May 19, 2021 at 2:36 PM

Nibirire Isi naho 8iby’ubuzima bwo mu mutwe ntabyo bazo. Ababizi bari iyo bari.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777