Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Icyumweru cyahariwe gutanga amaraso: haracyakenewe izindi mbaraga mu gutanga amaraso ku bushake

Guhera tariki ya 14 Kamena ubwo hizihizwagwa umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso, u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe gutanga amaraso. Intego nyamukuru yo kwizihiza uyu munsi iba ari ukwereka abatuye isi ko abatabara imbabare bafashisha amaraso yabo mazima, kandi batiteze ibihembo, bagira uruhare rukomeye mu gushyigikira Urwego rw’Ubuzima muri buri gihugu.

Uyu munsi kandi uba ari amahirwe yo guhamagarira abagize za Guverinoma ndetse n’abayobozi bashinzwe inzego z’ubuzima by’umwihariko, gushyiraho ibyangombwa nkenerwa, uburyo n’ibikorwa remezo byifashishwa mu kongera ingano y’amaraso akusanywa mu bakorerabushake bayatanga badategereje ibihembo. By’umwihariko mu Rwanda, Ubuyobozi bwa NCBT (Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyo gutanga amaraso) bwemeza ko amaraso atanzwe ari mazima atabara amamiliyoni y’abarwayi by’umwihariko ab’indembe baba bayakeneye kuko ari yo mahirwe ya nyuma yo kongera kubona ubuzima.

Gusa ariko nanone imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) kibinyujije mu ishami ryacyo rishinzwe ibyo gutanga amaraso igaragaza ko umubare w’abatanga amaraso ukiri hasi ugereranije n’umubare w’abayakenera. Mu mwaka wa 2019, ingano y’amaraso yatanzwe ni inite 68,581 naho mu mwaka wa 2020 biza kugera kuri inite 69,056 aho inite imwe ingana na mililitiro 450. Mu mwaka wa 2020 kandi amaraso ndetse n’ibiyakomokaho byose byari bikenewe mu bitaro bitandukanye mu gihugu byari 100,935, naho ibyabonetse 93,993. Ibi bisobanuye ko amashami y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyo gutanga amaraso (National Centers for Blood Transfusion) yahagije ibitaro ku kigero cya 93.12%.

Iyo mibare kandi inagaragaza ko kugeza ubu, umubare w’abatanga amaraso ku buryo buhoraho ari 34,711 naho abayatanga ku buryo budahoraho bakaba ari 18,261. Muri uyu mwaka wa 2020, abantu bagera kuri 16,084 nibo babaruwe nk’abatanze amaraso ku bushake bwa mbere. Iyi mibare rero uyigereranije n’umubare w’Abaturarwanda ndetse n’igipimo nkenerwa cy’amaraso hirya no hino bikaba bigaragara ko ukiri hasi.

Mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi, insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Tanga amaraso ahabwa abarwayi, abatuye Isi bakomeze bagire ubuzima.” Ubutumwa bukubiye muri iyi nsanganyamatsiko bugamije kongera kwitsa no gutsindagira uruhare rw’abatanga amaraso mu gutuma abayahabwa bongera kugira ubuzima bwiza.

Mu ntara y’Amajyaruguru ku buryo bw’umwihariko, mu mwaka wa 2020 imibare igaragaza ko inite z’amaraso zagombaga gukusanywa zari 14,217 naho izashobotse gukusanywa zikaba ari 11,846. Ibi bisobanuye ko intego yagezweho ku kigero cya 83.32% gusa. Muri uyu mwaka kandi muri iyi ntara, abantu b’igitsina gabo batanze amaraso inshuro 9,798 naho ab’igitsinagore bayatanga inshuro 2,408. Iki kinyuranyo nkuko bisobanurwa na RBC ngo giterwa ahanini nuko igitsinagore gikunda guhura na zimwe mu mpamvu zituma umuntu atemererwa gutanga amaraso, nko kuba ari konsa, kuba atwite n’ibindi.

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda ndetse n’isi yose muri rusange, uyu munsi mu Rwanda wizihijwe tariki ya 14 Kamena mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Ruhango, ahabereye gusa ibikorwa byo gutanga amaraso ku bushake ndetse no gushyikiriza ishimwe abantu 10 ba mbere batanze amaraso ku bushake mu gihugu. Mu bahawe ishimwe, babiri babiri (umugabo n’umugore) bagiye bava muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali. Abahembwe bo mu Ntara y’Amajyaruguru akaba ari Bagirishya Eugène umaze gutanga amaraso inshuro 60 ndetse na Murekatete Fatuma umaze kuyatanga inshuro 20.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) gitangaza ko mu Rwanda buri munsi haba hakenewe byibuze inite 288 z’amaraso. Abakenera amaraso ahanini bakaba ari abarwayi b’indwara nka malariya, abatwite ndetse n’ababyaye bigoranye, kanseri ndetse n’abagize impanuka.

Related posts

Producer Element na Studio izwi nka 1:55 AM Ltd ntibabyumva kimwe.

Muntu Clarisse

Kigali: Umusore ukiri muto yagerageje kwiyahura ntiyapfa

N. FLAVIEN

Perezida Kagame na Museveni biyemeje gukora uko bashoboye amahoro akaboneka mu karere.

N. FLAVIEN

1 comment

Come June 18, 2021 at 8:40 PM

Gutanga amaraso ntako bisa kandi burya uba uramiye ubuzima bwa benshi. Tanga amaraso utabare imbabare

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777