Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Ibyabaye kuri APR FC i Rubavu byabaye no kuri Rayon Sports imbere ya Etincelles FC y’abakinnyi bashya

Ikipe ya APR FC iri mu zihataniye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda yanganyije na Marines kuri Stade Umuganda ku wa Gatandatu, maze aba Rayon bayiha urw’amenyo. Gusa ibi ni nabyo byababayeho ubwo Etincelles FC yari ifite abakinnyi benshi bafite amakarita y’umuhondo yihagazeho maze mu rugo iwayo inganya igitego 1 – 1 na Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa 23.

Uyu mukino watangiye ikipe ya Rayon Sports ikinira mu kibuga cya Etincelles FC, mu minota itanu ya mbere yawo, ndetse yanagerageje uburyo bwashoboraga kubyara igitego ariko umupira ujya muri koruneri. Nyuma yayo abakinnyi ba Etincelles FC batangiye gutinyuka ikipe ya Rayon Sports, bakomeza gukinira mu kibuga hagati, ariko uburyo bagerageje bukanyura hanze y’izamu.

Ku munota wa 38, Asouman Ndikumana yazamutse ariko gutanga umupira biramunanira awushyira mu biganza by’umunyezamu, ndetse ku munota wa 39 yagerageje gutera umupira uremereye ariko umuzamu awufata bimworoheye, bakomeje gusatira ariko biba ibyubusa. Umusifuzi wa kane yongereyeho umunota wihariwe na Etincelles FC yagerageje imipira ibiri ikomeye yari yashoboraga kubyara ibitego, ariko Kwizera Olivier akajya ayishyira hanze y’izamu.

Igice cya kabiri cy’umukino Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Etincelles FC, ariko ku munota wa 53 Tambwe Gloire wari wenyine yananiwe gutereka umupira mu rushundura ubwo yari awuhawe uvuye ku ruhande rw’iburyo. Etincelles FC yahise ikora impinduka yinjizamo rutahizamu Yacouba Minaga, nyuma y’iminota itatu yinjiye mu kibuga, ku munota wa 65 ahita aterekamo igitego ku makosa ya ba myugariro ku mupira wari uhinduwe uvuye iburyo umusanga mu rubuga rw’amahina, arabacenga aroba umuzamu.

Rayon Sport ntiyatinze, kuko yahise ikora impinduka, Habimana Yves na Fally Ngagne binjira mu kibuga ndetse batangira kotsa igitutu Etincelles FC buri kanya bahoraga imbere y’izamu. Nyuma y’impinduka, Rayon Sports yishyuye igitego, ku munota wa 79, ku mupira w’umuterekano wazamuwe ushyirwa mu rubuga rw’umuzamu maze Fally Ngagne wari uhagaze neza umupira awutereka mu izamu.

Amakipe yakomeje kugenda asatirana ariko akomeza gukinira umupira hagati mu kibuga, ari nako agerageza amahirwe ariko bikarangira imipira batayishyize mu izamu. Rayon Sports yakinaga umukino wa 23 yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 38, izakurikizaho kwakira ikipe ya Al Merrikh SC tariki 13 Werurwe 2026, mu gihe Etincelles FC nayo yakinaga umukino wa 23 yahise iba iya 16 n’amanota 20 izakurikizaho kwakirwa na Rutsiro FC tariki 14 Werurwe 2026.

Amakipe yo mu Rwanda asanzwe aza mu myanya y’imbere ari kugorwa cyane n’amakipe yo muri Sudani nka AL-Hilal imaze gukina imikino 21 ikaza imbere n’amanota 45, aho ikurikiwe na APR FC imaze gukina imikino 23 ikaba ifite amanota 43 mu gihe ku mwanya wa gatatu haza Al-Merrikh yo muri Sudani na none imaze gukina imikino 21 ikaba ifite amanota 41.

Related posts

Umuhire Valentin wamamaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda yitabye Imana.

N. FLAVIEN

Bamwe mu basirikare bakuru ba DR Congo batawe muri yombi bakekwaho kwica inzirakarengane mu Mujyi wa Goma.

N. FLAVIEN

Abakomando b’u Rwanda n’ingabo za Mozambique bari guhigisha uruhindu inyeshyamba mu gace ka Mbau.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777