Kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022, abagize ihuriro ry’abana mu Karere ka Gatsibo baturutse mu Mirenge 14 igize aka Karere, bahuriye mu gikorwa cyo gutora komite ku rwego rw’Akarere, amatora yaranzwe n’ibyishimo.
Ku ikubitiro, bashimye Umukuru w’Igihugu wabatekerejeho akabaha ijambo none nabo bakaba bahura bakitoramo abazabahagararira. Irakoze Angelo Shania yagize ati: “Ndashimira Umukuru w’Igihugu waduhaye uyu mwanya wo guhura twe nk’abana, bituma twaguka mu mitekerereze ndetse tukanamenyana na bagenzi bacu”.
Ibi Kandi byagarutsweho na bamwe mu babyeyi babo bari babaherekeje muri aya matora. Bishimira ko abana babo babona aho bahurira bakaganira ndetse bakanabasha kwitorera abazabahagararira. Rwabuneza Saidi ati: “Twishimiye ko abana bacu bahawe ijambo ariko cyane cyane abana bafite ubumuga kuko iyo bahuye n’abandi bituma bava mu bwigunge nabo bakabona ko Igihugu kibakunda kandi kibazirikana”.
Amatora ya Komite z’abana yabaye kuri uyu wa Gatanu, yatumye abatowe binjira muri manda y’imyaka itatu. Utorwa asabwa kuba ari mu kigero cy’imyaka hagati ya 6 na 15. Komite itorwa igomba kuba igizwe n’abantu batandatu harimo n’umwe ufite ubumuga.
