Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

Gatabazi JMV wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. [Izindi mpinduka]

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:

Gatabazi Jean-Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase wari kuri uyu mwanya kuva mu Kwakira 2018, Shyaka na we akaba yari yawusimbuyeho Francis Kaboneka.

Gatabazi Jean Marie Vianney yayoboraga Intara y’Amajyaruguru kuva muri Kanama 2017, akaba mbere yaho yari Umudepite mu gihe cy’imyaka 14.

Undi washyizwe ku mwanya wa Minisitiri ni Beata Habyarimana wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda. Asimbuye Soraya Hakuziyaremye wari kuri uyu mwanya kuva tariki ya 18 Ukwakira 2018.

Beata Habyarimana /Photo Internet

Soraya Hakuziyaremye yagumye mu byerekeranye n’ubukungu n’imari, dore ko yagizwe Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR). Uyu mwanya awusimbuyeho Dr Monique Nsanzabaganwa uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Dr Monique Nsanzabaganwa uyu mwanya wa Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu yari awumazeho imyaka ibarirwa mu icumi, dore ko yawugiyeho muri Gicurasi 2011. Na we yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuva mu 2008 kugeza mu 2011.

Izindi mpinduka zakozwe mu buyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, Intara y’Iburengerazuba no mu Ntara y’Amajyaruguru.

Emmanuel Gasana wahoze ayobora Intara y’Amajyepfo, yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, akaba asimbuye Mufulukye Fred wayoboraga iyi Ntara kuva muri 2017, aho na we yari yasimbuye Kazayire Judith.

Emmanuel Gasana yagizwe Guverineri w’Uburasirazuba /Photo Internet.

Emmanuel Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’amajyepfo tariki 18 Ukwakira 2018, mbere yaho, akaba yarayoboraga Polisi y’u Rwanda mu myaka hafi icumi. Icyo gihe yahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo asimbuye Mureshyankwano Marie Rose wari uyiyoboye kuva muri 2016.

Ku itariki 25 Gicurasi 2020 Guverineri Gatabazi JMV wayoboraga Amajyaruguru na Guverineri Emmanuel Gasana wayoboraga Amajyepfo bahagaritswe ku mirimo kubera ibyo bagombaga kubazwa bari bakurikiranyweho.

Mu kwezi kwa Karindwi 2020, Gatabazi Jean Marie Vianney yasubijwe ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Intara y’Amajyepfo ihabwa Umuyobozi mushya ari we Madamu Alice Kayitesi wari usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ko mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya, harimo Dancilla Nyirarugero wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbuye Gatabazi JMV wagizwe Minisitiri.

Hari kandi na Habitegeko François wayoboraga Akarere ka Nyaruguru, akaba yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, asimbuye Munyantwali Alphonse.

Habitegeko Francois wayoboraga Nyaruguru yagizwe Guverineri w’Uburengerazuba/Photo Internet

Akarere ka Nyaruguru ni ko kabaye aka mbere mu kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020.

Icyo gihe muri iyo mihigo, ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, Intara y’Iburengerazuba ni yo yari yabaye iya nyuma.

Kigali Today.

Related posts

Gicumbi: RBC yasabye abaturage kwitabira kwivuza indwara zo mu mutwe.

N. FLAVIEN

CECAFA Kagame Cup 2025: APR FC yegukanye umwanya wa gatatu

N. FLAVIEN

M23 ikomeje gufata FDLR na FARDC benshi mu mukwabu udasanzwe muri Goma.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777