Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Football: Ferwafa yatangaje ingengabihe y’imikino ya shampiyona

APR FC na Rayon sport zizatangirira ku makipe yazamutse mu cyiciro cya 2, mu gihe Kiyovu sport izacakirana na  Gasogi United mu minsi ya mbere y’amatsinda zirimo.

Mu gihe habura iminsi 10 ngo shampiyona itangire, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryashyize ahagaraga ingengabihe y’imikino mu cyiciro cy’amatsinda. Ni imikino izatangira tariki ya 01 Gicurasi 2021 igasozwa  tariki ya 17 Gicurasi 2021.

Iyi mikino mu matsinda izakinwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa, ikazakinwa mu buryo busanzwe (umukino ubanza n’uwo kwishyura) mu matsinda 4 aherutse gutangazwa mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata.

Buri kipe izajya ikina umukino nyuma y’iminsi itatu (3) ndetse imikino yose ikazajya itangira saa cyenda z’amanywa (3:00PM) usibye ahazabera imikino 2 ku munsi, umuikino wa mbere ukazajya utangira saa sita n’igice (12:30)

Uko amakipe yashyizwe mu matsinda

Mu mikino ibanza yo mu itsinda A, ikipe ya APR FC ifite igikombe cy’umwaka ushize izatangira yakira Gorilla FC yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, ikurikizeho AS Muhanga iwayo, isoreze uru rugendo i Nyamata icakirana na Bugesera FC.

Mu itsinda B, Rayon sport ikunzwe cyane muri iki gihugu izatangira yakira Gasogi United ikurikizeho gusura Kiyovu sport mu gihe  izasoreza urugendo i Rubavu aho izaba yasuye Rutsiro FC nayo yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Mu itsinda C (itsinda ry’urupfu), Musanze FC izatangira yakira AS Kigali ku kibuga Ubworoherane, umukino wa kabiri mu itsinda yerekeze i Rubavu gucakirana na Etincelle FC, mu gihe uru rugendo rw’imikino ibanza Musanze FC izarusoreza iwayo yakira Police FC.

Mu itsinda D, Mukura VS izatangirira uru rugendo mu rugo  yakira Sunrise FC, ikurikizeho urugendo rwerekeza i Rusizi gucakirana na Espoir FC, mu gihe izasoreza urugendo rwayo i Rubavu yasuye Marine FC.

Ingengabihe irambuye:

Related posts

Rubavu: Ak’abajura bamaze iminsi bajujubya rubanda kashobotse.

N. FLAVIEN

Havutse imbogamizi mu mishyikirano yahuje Abanyamulenge mu Karere ka Bibogobogo

KALISA

BK national basketball league: Gahunda ya Pre-season yamenyekanye

N. FLAVIEN

1 comment

Kabila Kabange April 20, 2021 at 4:38 PM

Komerezaho umusaza,ndabona ibintu biteguwe neza kbs!
Peace mukazi kose!

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777