Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Bizimana Jean Damascene na Johnston Busingye wari Minisitiri w’Ubutabera wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho aba bayobozi bashya ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 111 , iya 112 n’iya 116.
Abandi bayobozi bashyizweho barimo; Mr. Johnston Busingye wari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bwongereza, Mr. Francis Gatare wagizwe Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’Ubukungu, Amb. Yamina Karitanyi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, Dr. Fidele Ndahayo wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu za Atomike;
Ms. Clarisse Munezero wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ndetse na Dr. Thierry Mihigo Kalisa wagizwe ‘Chief Economist at the National Bank of Rwanda’.



1 comment
Uyu mugabo arabikwiye kandi arabishoboye !!! Bravo Dr Bizimana