Nyuma y’uko CECAFA itangaje ko APR FC yo mu Rwanda iri mu makipe azitabira iri rushanwa muri Tanzania, ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko itazitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup izabera i Dar es Salaam muri Tanzania kuva tariki ya 1 kugeza ku wa 15 Kanama 2021.
Ku wa Kane, tariki ya 22 Nyakanga 2021, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) yatangaje ko APR FC iri mu makipe 10 azitabira irushanwa rizabera muri Tanzania mu kwezi gutaha. Nyuma y’amasaha macye, Visi Perezida wa APR FC, Brig Gen Firmin Bayingana, yatangarije Royal FM ko batazitabira iryo rushanwa kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 ndetse iyi kipe ikaba itaratangira imyitozo.
Yagize ati: “Igisubizo buri Munyarwanda wese yakabaye akibona kubera ibihe bidasanzwe turimo kubera Covid-19. Ntaho twahera, ubu turi muri Guma mu Rugo kandi muzi icyo isobanuye. Uretse no kuba tutaratangira imyitozo, ntabwo Ikipe y’Igihugu y’Abana yananirwa kwitabira imikino kubera ibi bihe ngo twe tujyeyo”.
Ubwo iyi Kipe y’Ingabo yaherukaga gukina CECAFA Kagame Cup yabereye mu Rwanda mu 2019, yasezerewe na AS Maniema yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ¼.
Kwikura muri CECAFA kwa APR FC bivuze ko amakipe asigaye ashobora gukina iri rushanwa ari Express & KCCA (Uganda), Young Africans & Azam FC (Tanzania), Tusker FC (Kenya), Le Messager Ngozi FC (Burundi), Altabara FC (Sudani y’Epfo), KMKM SC (Zanzibar) na Big Bullets (Malawi).
Iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu 12 byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati, riterwa inkunga na Perezida Kagame guhera mu 2002, aho ashyiramo inkunga y’ibihumbi $60 agabanywa amakipe atatu ya mbere.
IGIHE
5 comments
Muyireke yagize ubwaba ko yazakubitirwa ahareba Dalesalam🤦♀️🤦♀️🤦♀️
Njye sindi umufana wa APR ariko ni ikipe iri organized.
1. Ariko se gahunda yo gukorera umwiherero muri Morocco yabuza ikipe ifite izina nk’iri kwitabira irushanwa riterwa inkunga n’umukuru w’igihugu cyacu akaba n’umugaba w’ikirenga?
2. Ese ikipe irangije shampiyona idatsinzwe (ihagaze neza) , ntitakaze abakinnyi benshi (itarasenyutse) ni izihe mbogamizi ifite mu kwitabira CECAFA ?
3. Bakabaye baprofita CECAFA nk’irushanwa ryakabahaye ishusho y’abakinnyi bafite ndetse bakamenya icyo bazibandaho muri uwo mwiherero.
Ibi bibazo ni byiza, ariko se niba igihugu cyacu gihanganye nicyorezo ndetse gihangayikishijwe nabaturage bacyo ariyo mpamvu bavuze ko Amavubi u23 na Scandinavia zitazitabira amarushanwa yo hanze kdi nabo ni CECAFA bari gukina , Ese nibareka APR ikagenda bizagaragara gute mu baturage?
Oya tanzaniya ntabwo yitwara neza mukurinda abantu covid. Byumvikana ko ntawakwahurayo abakinnyi.
Nzayishima nitanitabara CAF champions league kd igiye kwitwaza covid19 nkaho iri murwanda gusa star a domicile oyee