Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yagaragaje ko ikibazo cy’ingo zisenyuka cyugarije umuryango wa none giterwa ahanini n’imiryango abashakana baba barakuriyemo ndetse no kudashishoza mu kurambagizanya kw’abitegura kubana.
Ibyo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu mu mpera z’iki cyumweru.
Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye ariko ubwo yari abajijwe ku isenyuka rikabije ry’ingo rigaragarara cyane muri iyi minsi yavuze ko iki kibazo gitangirira mu muryango abantu bavukamo.
Yagize ati “Urugo rwiza ni rwo rutegura urugo rwiza rw’ejo kuko umuhungu yubaka urugo afite ishusho y’urwa Se nk’urugero rw’uko yabigenzaga. Iyo yagize amahirwe yo gukurira mu muryango mwiza na we aba umugabo mwiza mu rugo.”
“N’umukobwa ni uko yubaka mu ishusho ya mama we iyo yagize amahirwe akagira nyina wita ku rugo aba afite urugero rwiza.”
Yavuze ko ingo nyinshi zifite ibibazo usanga bakubwira ko n’iwabo ari ko byari bimeze atari bo babitangije nyamara abakuriye mu muryango ufite indangagaciro bo ugasanga ingo zigerageza gukomera.
Yagarutse ariko no ku rubyiruko rwitegura gushinga ingo rutabikora neza bagashakana batamenyanye cyangwa bagashingira ku marangamutima gusa.
Ati “Usanga abato badategura neza ugasanga barihuse cyane batabanje kumenyana hagati yabo. Umukobwa amenyana n’umuhungu mu rukundo rugurumana bakubakira ku marangamutima akabahuma amaso ntibamenyane. Umuhungu cyangwa umukobwa akabona ni ari mwiza ariko ibitekerezo n’imico ntibabirebe.”
Yakomeje agaragaza ko no kuryamana imburagihe biri mu bitera kubaka ingo zishingiye ku marangamutima ntizirambe.
Cardinal Kambanda yavuze ko ibyo iyo bidakozwe ngo byiyongereho no kubwizanya ukuri urugo rusenyuka kandi bikagira ingaruka ku muryango wose kandi bikaba binyuranye n’umugambi w’Imana kuko Imana yageneye abashakanye kubana akaramata kugira ngo basohoze umugambi wayo.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2024/25 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana.


