Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Burundi: Hashyizweho Guverinoma nshya, Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe ataha amara masa.

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evaritse Ndayishimiye afatanije na Minisitiri w’Intebe mushya, Lt Gen Gervais Ndirakobuca bakoze amavugurura muri Guverinoma, Gen Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe ataha amara masa.

Muri iyi Guverinoma nshya iyobowe na Lt Gen Gervais Ndirakobuca, Martin Niteretse yahawe kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Iterambere ry’abaturage n’umutekano mu Gihugu asimbuye Ndirakobuca wagizwe Minisitiri w’Intebe.

Alain Tribert Mutabazi wari Minisitiri w’Ingabo, Amb Albert Shingiro wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga na Audace Niyonzima wari Minisitiri w’Imari ya  Leta bagumye  muri izo nshingano.

Mu bandi bashyizweho, Dr Francois Habyarimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi, Dr Slyvie Nzeyimana agirwa Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sanctus Niragira yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dieudonne Dukundane yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Deo Rusengamihigo yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Ibrahimi Uwizeye yahawe kuyobora Minisiteri y’Ubucukuzi bwa Mine, Marie Chantal Nirembere ahabwa kuyobora Minisiteri y’Ubucuruzi.

Hari kandi Amb Ezechiel Niyibigira wahawe kuyobora Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco, Siporo n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Imelde Sabushimike yahawe kuyobora Minisiteri y’Uburinganire na Madame Leocadie Ndacayisaba wahawe kuyobora Miniteri y’Itumanaho n’ikoranabuhanga.

Ivugururwa rya Guverinoma y’u Burundi ribaye mu gihe hari hamaze amasaha macye, Lt Gen Ndirakobuca Gervais wagizwe Minisitiri w’Intebe akoze ihererekanyabubasha na Gen Alain Guillaume Bunyoni yasimbuye, ihererekanya ryaranzwe n’urwikekwe kuko Bunyoni yanabanje guhezwa hanze akinjira bigoranye.

Guverinoma nshya yagiyeho nyuma yo kwikanga Coup d’Etat
Gen Bunyoni na Lt Gen Ndakugarika bahererekanyije ububasha mu rwikekwe rwinshi.

Related posts

Urukiko Mpuzamahanga rwateye utwatsi ibikorwa bya Israel byo kwigarurira Intara za Palestine.

N. FLAVIEN

ADEPR Jenda: Chorale Sion yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Bolamu’ yahujwe n’igihe [VIDEO]

N. FLAVIEN

Perezida Macron w’u Bufaransa yageze i Kinshasa mu ruzinduko rutavugwaho rumwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777