Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubukungu Umutekano

Burundi-DRC: Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi baganiriye ku mutekano w’Ibihugu byabo n’imishinga ibihuza.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yakiriye mugenzi we w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye mu ngoro ya Perezidansi i Kinshasa muri Kongo, mu ruzinduko rw’iminsi itatu arimo muri iki Gihugu.

Urubuga rwa Twitter rwa Perezidansi y’u Burundi rwanditse ko aba banyacyubahiro baganiriye ku bibazo by’umutekano ku mupaka uhuza ibihugu byabo byombi, banareba uburyo bwo gukora imishinga igamije guteza imbere urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’imirimo mu rwego rwo gutsura imibereho myiza y’abaturage babo.

Aba bayobozi, basinyanye amasezerano ku byerekeye kubumbatira umutekano, ubucuruzi, umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzava Uvinza muri Tanzaniya ukanyura i Gitega mu Burundi ukagera Kindu muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo, banavugana ibyerekeye politiki n’ububanyi n’amahanga nk’uko tubikesha Ijwi ry’Amerika.

Perezida Tshisekedi yabwiye Perezida Ndayishimiye ko anejejwe no kumwakira kandi ko uru ruzinduko ari ikimenyetso cy’ubuvandimwe hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Ndayishimiye abaye Umukuru w’Igihugu wa Gatatu uhuye na Perezida Tshisekedi mu gihe kitageze ku mezi abiri, akaba ari nawe wari usigaye mu bakuru bIbihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari. Bwa mbere Perezida Tshisekedi yahuye na Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, hari muri Kamena 2021, bumvikana ku gufatanya mu kugarura umutekano, banagirana amasezerano mu by’ubukungu arimo ko Uganda igiye kubaka imihanda ireshya n’ibirometero bigera kuri 250 kuva mu Mujyi wa Goma ukagera Bunagana ndetse no gukomeza ugera Beni.

Mu mpera z’uko kwezi Kandi kwa Kamena, Perezida Tshisekedi yahuye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame bagirana amasezerano mu by’umutekano, ubukungu n’ibindi. U Rwanda rwemeye gufasha Congo kugarura ituze n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo no gufasha iki Gihugu mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Kuba Perezida Tshisekedi akomeje kwiyegereza abayobozi b’Ibihugu aturanye nabyo, bikaba bifatwa na benshi nk’iturufu yamufasha kuyobora Igihugu cye cyayogojwe n’intambara zimaze imyaka hafi 26 ziyogoza uburasirazuba bw’iki Gihugu kiri mu binini ku mugabane wa Africa.

Perezida Ndayishimiye abaye Perezida wa mbere w’u Burundi usuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1997 kuko uwaherukaga yari Petero Buyoya wakoze uruzinduko mu 1997. Muri uru ruzinduko, hari amakuru yavuzeko aba bayobozi bombi baba bemeranyije gushyigikirana mu miryango bashaka kwinjiramo. Congo ishaka kwinjira muri EAC ikaba yasabye u Burundi kuyishyigikira, naho u Burundi nabwo bushaka kwinjira muri SADC bukaba bwasabye DRC kubushyigikira.

Related posts

Ibyiza byo kurya ibihaza bizwi nka Kayote cyangwa Ibishayote.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yakiriye Gen Oligui Nguema uyoboye Gabon by’inzibacyuho [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Kenya: Umushinga BBI wa Uhuru Kenyatta watewe utwatsi

N. FLAVIEN

1 comment

MUSEMAKWERI Prosper July 13, 2021 at 10:36 PM

BARAROTA

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777