Kuri uyu wa mbere tariki 07 Werurwe 2022, abanyarwanda n’abandi baturage bo mu Bihugu bituranye n’u Rwanda, bishimiye kuba imipaka yarwo yo ku butaka yafunguwe kuko guhahirana no kugendererana hagati y’abaturage byongegye gusubukurwa.
Inzego z’ubuyobozi ariko zasabye abakenera kwambuka kubahiriza ibyo basabwa kugira ngo urujya n’uruza rushoboke.
Imodoka ya Volcano Express itwaye abagenzi 40 yageze ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda saa 11h15, abagenzi basabwa kwerekana ko bafashe inkingo za Covid-19 zuzuye ndetse ko banayipimishije bakoresheje uburyo bwa PCR, hakiyongeraho no kwitwaza ibyangombwa by’inzira.
Abaturage bishimiye ifungurwa ry’uyu mupaka ufite umwihariko wo kuba wari umaze imyaka 3 ufunzwe n’ubwo bavuga ko hari ibyabatunguye.
Kuri iri fungurwa ry’imipaka yo ku butaka, imipaka ya Rusizi ya mbere, Rusizi ya kabiri na Bugarama urujya n’uruza rwakomeje uko byari bisanzwe, nta bantu biyongereye ugereranije n’uko abantu bari babyiteze. Bamwe mu bambukira kuri iyi mipaka bavuze ko byatewe n’uko hataratangira gukoreshwa ikizwi nka jeton cyoroherezaga benshi kwambuka mbere ya Covid 19.
Ku ruhande rwa Tanzania, umupaka wa Rusumo usanzwe ukoreshwa mu bwikorezi bw’ibicuruzwa, wafunguriwe n’izindi serivisi, abakoresha iyi mipaka y’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo bishimiye ko ubuhahirane no kugendererana hagati y’abaturage bigiye gukomeza.
Lenos John ukomoka muri Tanzania, aganira na RBA dukesha iyi nkuru yagize ati: “Naturutse Arusha, ngeze aha ndishima cyane kuko nasanze umupaka ufunguye, byanshimishije kubona nasanze inzira ari nyabagendwa, ndashimira leta y’u Rwanda ku byo yakoze, kuko ubusanzwe tunyura ku yindi mipaka tugahura n’ingorane, tukaba twifuza ko nabo bafungura imipaka.’’
Ku mipaka y’u Rwanda n’u Burundi ho kwambuka ntibyakunze, kuko ku ruhande rw’u Burundi imipaka igifunze .
Abaturage bo mu Turere twa Burera na Musanze bakoresha umupaka wa Cyanika, bishimiye ifungurwa ryawo bizeza ko biteguye gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kuwukoresha.
Ku ruhande rwa Uganda, umuyobozi w’Akarere ka Kisoro Abel Bizimana ashimira leta y’u Rwanda yafunguye imipaka kugira ngo bahahirana no kugendererana bikomeze.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal ahamagarira abawukoresha kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho.
Mu gihe imipaka yo ku butaka yafunguwe kuri uyu wa Mbere, minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, atangaza ko hari ibyo u Rwanda rurimo kuganiraho n’Ibihugu bituranye na rwo nko kwambuka hakoreshejwe za Jeto, akagaragaza ko imipaka y’u Rwanda n’u Burundi hagitegerejwe icyemezo cy’iki gihugu kugira ngo abajyayo n’abavayo babe bashobora kwambuka.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse asobanura ko hari ibisabwa abambuka imipaka byashyizweho n’ibihugu berekezamo.
Inama y’abaminisitiri yateranye mu cyumweru gishize niyo yemeje ifungurwa ry’imipaka yo ku butaka guhera kuri uyu wa mbere.



