Amizero
Ahabanza Amakuru Trending News

Bugesera: Akarere kose kiriwe nta mazi bitewe n’amatiyo yacitse.

Mu buryo butunguranye, amatiyo avana amazi mu nganda  za Kanyonyomba na Ngenda ayakwirakwiza mu  Mirenge 15 y’Akarere ka Bugesera yacitse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Werurwe 2021, ku buryo Akarere ka Bugesera kose kiriwe nta mazi yo ku miyoboro minini akarangwamo.

Ni ikibazo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, Isuku n’isukura WASAC cyatangaje ko cyavutse  mbere ya saa yine za mugitondo (10h00) kuri uyu wa 2 Werurwe 2021.

Akarere ka Bugesera gasanzwe  gahabwa  amazi n’izo nganda ebyiri Kanyonyomba na Ngenda, aho uruganda rw’amazi rwa Ngenda rutanga meterokibe 3,100 ku munsi, na ho urwa Kanyonyomba rugatanga meterokibe 3,300.

Amatiyo yacitse ni amanini avana  amazi muri izo nganda zombi. Kuri aya matiyo manini kandi, hashamikiyeho andi ageza  amazi hirya no hino mu Karere ka Bugesera gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 360.

Ahagana i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi ushinzwe  gutanga amakuru muri WASAC Iraguha Richard Dani,  yatangaje ko iki kibazo cyatangiye gukemurwa ariko ko hari ibice by’Akarere ka Bugesera byari bitarabona amazi.

Yagize ati: “Ikibazo cyabaye, ni amatiyo  yacitse avana amazi mu ruganda rwa Kanyonyomba  n’ava ku rwa Ngenda, natwe byadutunguye kuba  yaturitse mu gihe kimwe. Ayo matiyo yacitse  mu masaha atandukanye kuri izo nganda ajyana amazi mu Karere ka Bugesera, ariko  mu kanya gashize saa kumi  n’igice abatekinisiye bari bamaze   gukemura ikibazo cyari cyabaye ku itiyo nini yo ku ruganda rwa Kanyonyomba, amazi yongeye gusubira mu miyoboro ajya mu baturage. Ubu ahasigaye ikibazo ni ku itiyo  yo ku ruganda rwa Ngenda nayo igihe icyari cyo cyose  biraba byakemutse, nibaba bamaze kuyisana,…Yego, bisobanuye ko hari ibice by’Akarere ka Bugesera kugeza ubu bidafite amazi , ariko ahasigaye na ho barayabona mu gihe kitarambiranye”.

WASAC isobanura ko ikibazo cyo guturika kw’amatiyo abiri manini avana amazi mu nganda  za Kanyonyomba na Ngenda  kitatewe no gusaza kw’amatiyo, ahubwo ko ngo ari ibyo bita ‘ fuites’ zisanzwe, bigereranwa n’impanuka zisanzwe zibaho mu kazi zishobora gutuma amatiyo aturika.

Related posts

Impamvu zituma umukobwa akundana n’abasore barenze umwe (gutendeka).

N. FLAVIEN

DR Congo: Biravugwa ko drones za FARDC zatangiye kurasa kuri M23.

N. FLAVIEN

WCQ: Amavubi anganyirije mu rugo, akomeza kuba ku mwanya wa nyuma(Amafoto)

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777