Mu buryo butunguranye, amatiyo avana amazi mu nganda za Kanyonyomba na Ngenda ayakwirakwiza mu Mirenge 15 y’Akarere ka Bugesera yacitse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Werurwe 2021, ku buryo Akarere ka Bugesera kose kiriwe nta mazi yo ku miyoboro minini akarangwamo.
Ni ikibazo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, Isuku n’isukura WASAC cyatangaje ko cyavutse mbere ya saa yine za mugitondo (10h00) kuri uyu wa 2 Werurwe 2021.
Akarere ka Bugesera gasanzwe gahabwa amazi n’izo nganda ebyiri Kanyonyomba na Ngenda, aho uruganda rw’amazi rwa Ngenda rutanga meterokibe 3,100 ku munsi, na ho urwa Kanyonyomba rugatanga meterokibe 3,300.
Amatiyo yacitse ni amanini avana amazi muri izo nganda zombi. Kuri aya matiyo manini kandi, hashamikiyeho andi ageza amazi hirya no hino mu Karere ka Bugesera gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 360.
Ahagana i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi ushinzwe gutanga amakuru muri WASAC Iraguha Richard Dani, yatangaje ko iki kibazo cyatangiye gukemurwa ariko ko hari ibice by’Akarere ka Bugesera byari bitarabona amazi.
Yagize ati: “Ikibazo cyabaye, ni amatiyo yacitse avana amazi mu ruganda rwa Kanyonyomba n’ava ku rwa Ngenda, natwe byadutunguye kuba yaturitse mu gihe kimwe. Ayo matiyo yacitse mu masaha atandukanye kuri izo nganda ajyana amazi mu Karere ka Bugesera, ariko mu kanya gashize saa kumi n’igice abatekinisiye bari bamaze gukemura ikibazo cyari cyabaye ku itiyo nini yo ku ruganda rwa Kanyonyomba, amazi yongeye gusubira mu miyoboro ajya mu baturage. Ubu ahasigaye ikibazo ni ku itiyo yo ku ruganda rwa Ngenda nayo igihe icyari cyo cyose biraba byakemutse, nibaba bamaze kuyisana,…Yego, bisobanuye ko hari ibice by’Akarere ka Bugesera kugeza ubu bidafite amazi , ariko ahasigaye na ho barayabona mu gihe kitarambiranye”.
WASAC isobanura ko ikibazo cyo guturika kw’amatiyo abiri manini avana amazi mu nganda za Kanyonyomba na Ngenda kitatewe no gusaza kw’amatiyo, ahubwo ko ngo ari ibyo bita ‘ fuites’ zisanzwe, bigereranwa n’impanuka zisanzwe zibaho mu kazi zishobora gutuma amatiyo aturika.
