Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu Ubuzima

Ba Gitifu b’Utugari two mu Ntara baratakambira Perezida Kagame ngo abahindurire imibereho.

Ba Gitifu b’Utugari two hanze ya Kigali, bifashishije Twitter nk’umwe mu miyoboro yizewe igeza ubutumwa kuri nyirabwo, cyane ko imaze kwandika izina, ari nabyo byatumye uwitwa Hakizimana Jean Pierre wo mu Karere ka Rutsiro, Intara y’Iburengerazuba yiyemeza guheka ibibazo bya ba Gitifu b’Utugari two mu Ntara zose uko ari enye, agasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko yabahindurira imibereho nk’uko yabigenje kuri bagenzi babo bo mu Mujyi wa Kigali.

JPH kuri Twitter, ubusanzwe amazina ye ni Jean Pierre Hakizimana, ngo akaba asanzwe ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari (Gitifu), akaba ayobora Akagari kitwa Rugeyo kabarizwa mu Murenge wa Murunda, yashyize ubutumwa bwo gutakamba bigaragara ko yabikoze asa n’uwikoreye ibibazo bya bagenzi be batakambira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera umushahara bahembwa bavuga ko ari intica ntikize.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda! Mugire amahoro! Ba Rushingwangerero turabashimira ko mwakemuye ikibazo cy’imibereho y’abakozi bakorera ku rwego rw’Akagari mu Mujyi wa Kigali cy’umushahara mucye cyane wagenerwaga abakozi bo ku Kagari, nyuma yo kubona ko ubuzima bwabo bwari bugoye cyane, bagahora mu bukene bukabije, amadeni no kudashobora gutunga imiryango yabo ngo bayihe n’iby’ibanze kuko ibintu hafi ya byose byahenze ku rwego rwo hejuru, ariko kuba barongejwe umushahara ukazamurwa turabibashimiye, akaba ari yo mpamvu na none dutakamba ngo mudufashe icyo kibazo cy’imibereho igoye cyane y’abakozi bo mu Tugari two mu Ntara naho gikemurwe kuko twe abakorera mu Ntara turacyahanganye nacyo, twifuza ko natwe twagerwaho mu gihe cya vuba, tukongezwa umushahara, kuko ubushobozi tugenerwa mu kazi ntibuhwanye n’ibiciro biri ku isoko“.

Muri ubu butumwa buri ku rukuta twa Twitter, kuri konti ya Jean Pierre Hakiz (JPH), bugaragaza ko ba Gitifu bo mu Ntara bahembwa umushahara uri hagati y’Ibihumbi 75 n’ibihumbi 100, mu gihe andi makuru avuga ko ayo bafata ari hafi 1/4 cy’ahabwa abo mu Mujyi wa Kigali bivugwa ko bo bahembwa agera ku bihumbi 300 ku kwezi.

Gutaka kwa ba Gitifu b’Utugari batakambira Umukuru w’Igihugu (bakabinyuza mu bitekerezo bitangwa ku mbuga nkoranyambaga), bije mu gihe ibiciro by’ibyangombwa nkenerwa bikomeje gutumbagira ariko umushahara wo ntiwongerwe, ikibazo kiri no ku bandi bakozi yaba abakorera Leta ndetse n’abakorera abikorera.

Icyakomeje kwibazwaho n’abatari bacye mu bakoresha Watsapp nyuma yo guhererekanya buriya butumwa, ni ukuntu “Gitifu w’Akagari uhembwa 75,000Frw kugeza ku 100,000Frw ndetse ngo akanagenerwa ibindi by’ibanze bihabwa umukozi wa Leta nk’amafaranga y’itumanaho (guhamagara na internet), mudasobwa imufasha gukora akazi neza n’ibindi; agera aho gutakamba kuko ubushobozi bwe butajyanye n’isoko, bakibaza uko mwarimu we uhembwa 59,000Frw nta kindi na kimwe agenerwa abayeho.

Bumwe mu butumwa bwakuwe muri imwe mu ma groups ihuriyemo ba Gitifu b’Utugari baganira kuri iki kibazo (Amazina twayahishe ku bwo kubungabunga ubusugire bwa ba nyirayo).
Batakambiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame/Photo Internet.

Related posts

FARDC igiye kurasa M23 ku buryo abato bazajya bumva ngo ‘kera habayeho’.

N. FLAVIEN

Ibitaramo bya Israel Mbonyi mu Burundi byahagaritswe na Leta y’iki Gihugu.

N. FLAVIEN

Gakenke: Umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima yafatiwe mu cyuho asambana n’umwarimukazi.

N. FLAVIEN

13 comments

Uwase Jeane February 20, 2022 at 9:22 PM

Ni ikibazo gikomeye niba ariko bimeze koko. Ubundi abantu bose bafite title imwe bakwiye guhembwa kimwe hatitawe ko amwe bakorera mu cyaro abandi mu Mujyi. Ahubwo njye numva abo mu cyaro ari bo bakagombye guhembwa menshi uwo mu mujyi se ahura nande, ajya guca urubanza se rw’uwibye igitoki?
Ubwo se mwarimu wo mu cyaro ko ahembwa amwe n’uwo mu mujyi wa Kigali

Reply
Eric February 20, 2022 at 10:13 PM

Gukunda Igihugu bisaba kwihangana,ariko na none umukozi wishimye atabaye ikigwari yatanga umusaruro.HE ni Umubyeyi wa bose ntagushidikanya azagoboka ba Rushingwangerero.

Reply
Mukarukundo February 20, 2022 at 10:39 PM

ibyo niko bigomba kuvenda rwose structure yabakozi bahuje urwego ninshimgano c si imwe? kuki c bashobora guhabwa umushara utandukanye? ikindi Machine ni iyakazi no Guhamagara ni akazi Kandi hari nabandi bayahabwa bagahabwa nibyo byose bikenerwa naho mwarimu nawe arangiza akazi ke saakumi nimwe agataha weekend arikorera murugo iwe. mugihe Gitifu ashobora kumara nukwezi atageze iwe ahubwo jye mbona amaherezo ningo zabo zizasenyuka kubera iyo mpamvu. nuko rero rwose batekerezweho .

Reply
0783577832 February 21, 2022 at 7:00 AM

𝐁𝐮𝐫𝐲𝐚 𝐮𝐰𝐚𝐤𝐨𝐳𝐞 𝐲𝐢𝐤𝐨𝐫𝐚 𝐤𝐮 𝐦𝐮𝐧𝐰𝐚 𝐤𝐚𝐧𝐝𝐢 𝐮𝐫𝐮𝐭𝐚𝐫𝐢𝐲𝐞 𝐫𝐮𝐫𝐮𝐦𝐚 𝐧𝐭𝐚𝐠𝐮𝐬𝐡𝐢𝐝𝐢𝐤𝐢𝐧𝐲𝐚 𝐧𝐲𝐢𝐫’𝐮 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚 𝐚𝐟𝐢𝐭𝐞 𝐮𝐦𝐮𝐭𝐢 𝐮𝐫𝐚𝐦𝐛𝐲𝐞 𝐢𝐛𝐢 𝐬𝐢𝐛𝐲𝐨 𝐛𝐲𝐚𝐦𝐮𝐧𝐚𝐧𝐢𝐫𝐚 𝐤𝐮𝐛𝐲𝐨 𝐲𝐚𝐬𝐡𝐨𝐛𝐨𝐲𝐞 𝐛𝐲𝐨𝐬𝐞

Reply
Seraphine February 21, 2022 at 8:20 AM

Rushingwangerero ( Gitif Cell) iyo umurebye arakora pe full time ( day & night) H.E n’umubyeyi narebe kubana be rwose bishime bakore kuko basabwa byinshi. Gusa Kwihangana bitera kunesha

Murakoze

Reply
Emile February 21, 2022 at 8:39 AM

Uwo uvuga ngo Mwarimu ahembwa 59 milles nta kindi kintu agenerwa asobanukiwe services batanga niba ari zimwe? Computer ni iy’akazi ngo hatangwe services, itumanaho ni abo muri urwo rwego bahamagarana, Kurara amajoro,…
Wigereranya ibitagereranyika pliz Mwalimu abazwa ibidanago gusa ubundi akajya muri gahunda ze nyuma y’akazi, Gitifu ntashobora kuva mu ifasi adasabye uruhushya,gukora amanywa na n’ijoro; uzarebe inshingano zabo uzigereranye.

Reply
Theoneste Ange Brian February 21, 2022 at 8:47 PM

Sha ndabarahiye uku ni ukurwanya leta
Harimo kwivumbura kubuyobizi
Ndahamya nezako umuntu urimo guteza uyumudufararo ntaburambe afite ago ayobora babe atekereza ibindi byo gukora

Ese niba ubona umibereho atari sawa wakwanditse ugasezera akareka kuvuga ibitakureba

Uku ni uguteza amacakubiri mubuyobozi

Reply
M February 26, 2022 at 9:09 AM

Are u sure se

Reply
Theoneste Ange Brian February 21, 2022 at 8:49 PM

Nubona ubwarimu aribwo bwiza uzabugemo urekekuvuga ibyo wishakiye

Reply
KAGEMBEGEMBE February 21, 2022 at 10:25 PM

UBU SE KO BANZE KUZAMURA ABAKOZI MU NTERA NGO HARI MURI COVID NTA MUSARURO BATANZE,NTIWABONYE KO ABAYOBOZI BAKUKU BIZAMURIYE ZA PRIME NK’AHO TWESE COVID ITATUREBAGA KIMWE@H.E

Reply
Etienne February 22, 2022 at 5:26 AM

Ngo mwarimu ahembwa 59 gusa ariko itangazamakuru ryubu koko ubuse bayobeweko mwarimu afata hafi amezi ane yikiruhuko mumwaka mugihe Gitifu arebyenabi nurugo rwe rusenyuka kubera kutaboneka itumanaho rihabwa Gitifu ntiryamara nicyumweru kuko ahabwa 5000 gusa Hari na service Ba Bank zihabwa abarimu zihariye kd zituma ubuzima bwabo buhinduka Gitifu numukizi uvunika bishoboka

Reply
Rusiha February 22, 2022 at 11:47 AM

Mwarimu se buriya we ashoboye kwiyubakira inzu kuri 59,000 Frs
Buriya leta ni umubyeyi kandi irebereba Bose icyarimwe

Reply
Xxxxxx February 22, 2022 at 1:58 PM

Rwose HE ni umubyeyi yatabara abakozi bo kurwego rw’akagari kuko tubina akazi bakora karenze ubushobozi bahabwa

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777