Amizero
Amakuru Politike Ubutabera

Amwe mu mateka ya Minisitiri mushya w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel usimbuye Busingye

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003, ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Dr Ugirashebuja Emmanuel, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, umwanya asimbuyeho Busingye Johnston uherutse gukurwa ku mwanya wa Minisitiri akagirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Itangazo rishyira Dr Ugirashebuja ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa 17 Nzeri 2021.

Dr Ugirashebuja winjiye muri Minisiteri y’Ubutabera, asimbuye Busingye Johnston wawumazeho imyaka umunani yose ari n’intumwa nkuru ya Leta.

Kuwa 31 Kanama, nibwo byatangajwe ko Busingye yakuwe muri Minisiteri y’Ubutabera, agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza; nyuma hakomeza kwibazwa k’uzamusimbura kuko nyuma yaho hashyizweho Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene wa Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda iy’ubutabera irasigara.

Dr Ugirashebuja Emmanuel yabaye Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East African Court of Justice), asimburwa na Kayobera Nestor ku wa 21 Gashyantare uyu mwaka wa 2021.

Dr Ugirashebuja Emmanuel w’imyaka 45 yavukiye i Naïrobi muri Kenya, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Edinburg mu Bwongereza ku mugabane w’u Burayi. Yakoze imirimo itandukanye irimo no kwigisha mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda UNR, anaba umuyobozi w’Ishuri ry’amategeko rya Kaminuza y’u Rwanda kugeza muri 2014.

Dr Ugirashebuja Emmanuel/Minister of Minijust/Photo Internet.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe.

Related posts

Rubavu: RDF yarashe umusirikare wa FARDC arapfa abandi babiri bafatwa mpiri.

N. FLAVIEN

Entebbe: Nyuma y’impanuka y’indege ya RwandAir, indege nini zemerewe kongera kuguruka.

N. FLAVIEN

Bukavu: Abaturage barakajwe cyane n’icyemezo cy’Umuyobozi cyo gufunga umupaka wa Rusizi I.

N. FLAVIEN

1 comment

Pascal September 17, 2021 at 5:46 PM

Uyu Dr. Ugirashebuja Emmanuel bigaragara ko ari umuhanga mu mategeko. Muzehe aba yabanje kubarambagiza kandi aba yarafashe umwanya uhagije wo kubigaho akurikije n’aho bize. Abize mu Rwanda ntibapfa kubona bene iyi myanya.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777