Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Uburezi

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda yashimiye Wisdom Schools abizeza ubufasha bwihuse.

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru agasura Wisdom Schools, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun n’itsinda yari ayoboye bashimye byimazeyo umuhate w’iri shuri mu kwigisha ururimi rw’igishinwa babizeza ubufasha hagamijwe gukomeza guteza imbere ururimi rw’igishinwa n’uburezi bufite ireme muri rusange.

Uru ruzinduko rwe rw’akazi kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, Ambasaderi Wang Xuekun yavuze ko bitangaje kubona urwego abanyeshuri ba Wisdom Schools bariho mu rurimi rw’igishinwa, ibintu byamuteye imbaraga yizeza iri shuri mpuzamahanga imikoranire isesuye yaba ari ukubaha amahugurwa, imfashanyigisho ndetse n’ibindi byose bikenewe ngo uru rurimi rukomeze gutezwa imbere binyuze mu burezi bw’abana bato.

Yagize ati: “Twishimiye kubona urwego abanyeshuri ba Wisdom Schools bagezeho mu gukoresha ururimi rw’igishinwa, turashaka gushyigikira iri shuri no gukomeza guteza imbere uyu mujyi wa Musanze, turashishikariza kandi abantu gukomeza kwiga igishinwa, ibi bizatuma tugira imishinga myinshi y’ishoramari muri Musanze ahanini ishingiye ku bacuruzi kuko igishinwa tugifata nk’umuyoboro hagati yacu n’u Rwanda, natwe tuzakomeza kubafasha mu buryo bwose ku buryo binyuze mu bana bato ba Wisdom Schools igishinwa kizagera henshi”.

Nduwayesu Elie washinze akaba anayobora Wisdom Schools, yagejeje kuri Ambasaderi ibyifuzo bigera kuri bitanu birimo: kwemerera abiga muri Wisdom Schools ndetse n’abarimu, kubona Visa bagasura amashuri yo mu Bushinwa, kwemerera abanyeshuri barangije amasomo muri Wisdom Schools kujya bakomereza amasomo muri Kaminuza zikomeye mu Bushinwa, kubona imfashanyigisho z’ururimi rw’igishinwa, gutozwa umuco w’Igihugu cy’u Bushinwa nko gutegura amafunguro, imikino njyarugamba ikinwa mu Bushinwa n’ibindi banasaba ko muri Musanze hakubakwa Centre yigisha Igishinwa,

Ibi byose byasabwe, ngo biri mu rwego rwo gufasha abaturage b’u Rwanda biganjemo abacuruzi ndetse n’abanyeshuri bajya gushaka serivisi zitandukanye muri iki gihugu rutura giherereye ku mugabane wa Aziya kuba bashyikirana n’abashinwa bidasabye umusemuzi. Ambasaderi akaba yabyemeje atazuyaje avuga ko mu gihe cya vuba ibi byose bizaba byashyizwe mu bikorwa.

Bamwe mu banyeshuri biga muri Wisdom Schools, bavuga ko ntako bisa kuba biga ururimi rw’Igishinwa ruri mu zikoreshwa n’abantu benshi ku Isi ndetse abashinwa bakaba bagaragara mu mirimo myinshi hirya no hino harimo n’iyo bakora mu Rwanda, ngo gushyikirana cyangwa se kumvikana nabo bikazajya byoroha kuko bazaba bumvikana ku rurimi.

Muvunyi Frank na Muhawenimana Jeannette bati: “Kwiga Igishinwa ni ingirakamaro, kuko ni ururimi rufite akamaro kanini cyane mu buzima bwa buri munsi. Nk’ubu tugiye kwiga muri icyo gihugu nirwo twakoresha, ndetse tunarukoresha dufasha abanyarwanda benshi bataruzi mu gushyikirana n’Abashinwa muri serivise zinyuranye ndetse rimwe na rimwe mu bikorwa birengera ubuzima kuko hari n’igihe wananirwa kumvikana nabo kandi ari bo bagombaga kugutabara”.

Umuyobozi mukuru wa Wisdom Schools, Nduwayesu Elie avuga ko atabona uko agaragaza ibyishimo yatewe n’uru ruzinduko rwa Ambasaderi Wang Xuekun, gusa avuga ko byose ari umusaruro w’imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uhora ashakira abanyarwanda inshuti ndetse akaba akomeje gukora ibishoboka ngo umutekano utsimbatare maze Igihugu kigendwe amanywa n’ijoro.

Ati: “Ni iby’agaciro kubona Wisdom Schools twakiriye Ambasaderi w’Igihugu gikomeye nk’Ubushinwa, ibi birerekana ko Perezida Paul Kagame atubanira neza. Kuba twigisha ururimi rw’igishinwa ni amahirwe adasanzwe tugize kandi hari byinshi yatwemereye bigiye kudufasha kurushaho kuba ikiraro gihuza u Rwanda n’u Bushinwa, tukaba kandi tugiye kurushaho gukora cyane kugirango amahirwe twemerewe atazadupfira ubusa”.

Ururimi rw’igishinwa ni ururimi ruri mu zikoreshwa na benshi ku Isi ahanini bigaterwa n’umubare munini w’abasaga Miliyari 1.4 batuye iki gihugu giherereye muri Aziya y’Iburasirazuba gikikijwe n’Ibihugu bigera kuri 14 nabyo birimo abakoresha uru rurimi. Iki gihugu cyabaye igicumbi cy’inganda ahanini bivuye ku kuba gifite abakozi benshi kandi bahendutse, ibi bikaba bituma Isi yose yerekeza yo amaso mu rwego rw’ubucuruzi, uburezi, igisirikare n’ibindi.

Umunyeshuri wo mu mashuri abanza yandika igishinwa.
Ambasaderi Wang Xuekun yeretswe bimwe mu bice by’inzu ya kinyarwanda.
Ambasaderi Wang Xuekun yandika mu gitabo cy’abashyitsi.
Ambasaderi Wang Xuekun aganira na Nduwayesu Elie washinze akaba anayobora Wisdom Schools.
Abanyeshuri bagaragaje ubumenyi bwabo mu rurimi rw’igishinwa.
Ambasaderi yatemberejwe ubusitani bwa Wisdom School Musanze ahari icyicaro gikuru cy’iri shuri ryagabye amashami mu gihugu hose.

Related posts

Mozambique: Gen James Kabarebe yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado

N. FLAVIEN

Joseph Kabila wabaye Perezida wa DR Congo yakatiwe urwo gupfa

N. FLAVIEN

Ngoma: Bapfuye inkumi maze umunyeshuri umwe ahonda mugenzi we inyundo mu mutwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777