Akarere ka Gakenke gakomeje kugaragaza umuhati muri gahunda za Leta zitandukanye zirimo EjoHeza n’Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé). Kuba gakomeje kuza imbere muri dutanu tugize Intara ndetse no mu myanya ya mbere mu Gihugu, karabishimirwa, bagasabwa kurushaho gukora neza kuko ngo ibyiza bitarangira.
Mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru yabaye kuri uyu wa Kane tariki 30Kamena 2022, aka Karere kahawe ibikombe bibiri kubera ko kabaye aka mbere muri gahunda ya EjoHeza na Mutuelle de Santé mu Ntara y’Amajyaruguru. Ubuyobozi bwashimiye abafatanyabikorwa bose n’inzego guhera ku Isibo ndetse n’abaturage muri rusange.
Abayobozi b’Uturere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru n’abafatanyabikorwa babo, biyemeje kurushaho kugaragaza ubufatanye mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage kuko ngo ari byo bizatuma bagera ku byo biyemeza.
Umwaka w’ingengo y’amari usojwe, Intara y’Amajyaruguru yitwaye neza mu misanzu itangwa n’abaturage bizigamira muri EjoHeza, aho bamaze kurenza miliyari ebyiri. Ibi bikaza byiyongera ku gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza uzwi nka Mutuelle de Santé, naho iza ku mwanya wa Kabiri.
Intara y’Amajyaruguru iracyabangamiwe n’ibibazo by’imibereho n’iterambere ry’abatuye, aho imiryango irenga ibihumbi bibiri itagira amacumbi, hari kandi bamwe mu baturage batagira ubwiherero, igwingira mu bana bato riri ku gipimo cya 43%, abangavu baterwa inda z’imburagihe n’amakimbirane akabike mu miryango.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madame Nyirarugero Dancilla, ashima buri wese ugira uruhare mu iterambere ry’Intara, akemeza ko iyi nama nyunguranabitekerezo ari ingirakamaro ku kunoza ibigomba kwitabwaho.
Intara y’Amajyaruguru ni Intara ifatwa nk’ikigega cy’Igihugu mu buhinzi kuko bitewe n’imiterere yaho, usanga bahinga ku bwinshi ibihingwa bitandukanye kandi bigatanga umusaruro. Igizwe n’Uturere twa Musanze (ahari icyicaro), Burera, Gakenke, Rulindo na Gicumbi. Iyi Ntara ikora ku Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Ishyamba ry’Ibirunga, igakora no ku Gihugu cya Uganda ku Turere twa Burera na Gicumbi.


1 comment
Gakenke oyeee kbs kandi courage mukazi