Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Al Jazeera igiye guhagarikwa ku butaka bwa Israel izira icyiswe ‘gukorana n’umwanzi’.

Igihugu cya Israel ngo cyaba kigiye guhagarika Ishami rya Al Jazeera rikorera ku butaka bwacyo nyuma y’aho iki gitangazamakuru gishinjwe gutangaza ibihungabanya umutekano wacyo n’icengezamatwara rishyigikira abarwanyi ba Hamas bo muri Palestine.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Minisitiri w’Itumanaho, Shlomo Karhi, abifashijwemo n’inzego z’umutekano, yasabye guverinoma kwemeza ihagarikwa ryihuse rya televiziyo y’abanya Qatar, Al Jazeera ntiyingere gukorera ku butaka bwa Israel.

Minisitiri w’Itumanaho muri Israel, Shlomo Karhi, yagize ati: “Israel iri mu ntambara yaba ku butaka, mu kirere, mu nyanja no mu bitekerezo. Nta na rimwe tuzemera ko ibiganiro bihungabanya umutekano w’Igihugu bikomeza gukwirakwizwa mu bantu”.

“Ibyo guverinoma iza kwemeza bizadufasha gufunga televiziyo zose no kuzambura ibikoresho byazo ndetse no kwaka ibyangombwa abanyamakuru babo bahungabanya umutekano w’Igihugu mu bihe by’intambara.”

Yavuze ko Al Jazeera itangaza ibisenya Israel, igakorana n’imitwe nka Hamas n’indi y’iterabwoba mu gutiza umurindi ihohoterwa rikorerwa mu Gihugu cya Israel, bityo bikagira ingaruka ku mutekano w’Igihugu.

Inkuru ya i124 ivuga ko icyifuzo cyo guhagarika Al Jazeera kizemerezwa mu nama itaha y’abaminisitiri. Kuri ubu byamaze kwemezwa na Minisitiri w’Ingabo n’izindi nzego.

Mu gihe iyi nama y’abaminisitiri yaba yemeje itegeko ryo guhagarika Al Jazeera n’ibindi bitangazamakuru Israel ivuga ko bikora nka yo, rizashyirwaho umukono na Minisitiri w’Itumanaho kandi bihite bitangira gushyirwa mu bikorwa (Igihe).

Related posts

Abantu babarirwa mu bihumbi bagiye kureba iruka ry’ikirunga batangira kotsa inyama muri ayo mazuku [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Umuramyi Simon Kabera umenyerewe muri ADEPR yagizwe Umuvugizi wungirije wa RDF[Video].

N. FLAVIEN

Dr Frank Habineza yijeje abaturage ko nibamutora azabubakira Kaminuza i Ngoma bitarenze amezi atatu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777